00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu ijana ba mbere bazinjirira ubuntu muri Kigali Up Festival 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 July 2013 saa 08:19
Yasuwe :

Guhera saa saba z’amanywa (1:00PM) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 no kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro hazabera iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up.
Mu rwego kugira ngo abantu bazaze kare, hashyizweho gahunda y’uko abantu 100 bazaza mbere, ni ukuvuga guhera saa saba zuzuye, bazinjirira ubuntu muri iki gitaramo ubusanzwe.
Nyuma y’abo bantu ijana, kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi bitatu (3,000Rwf) ukareba ibitaramo byose, cyangwa ukishyura (…)

Guhera saa saba z’amanywa (1:00PM) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 no kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro hazabera iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up.

Mu rwego kugira ngo abantu bazaze kare, hashyizweho gahunda y’uko abantu 100 bazaza mbere, ni ukuvuga guhera saa saba zuzuye, bazinjirira ubuntu muri iki gitaramo ubusanzwe.

Nyuma y’abo bantu ijana, kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi bitatu (3,000Rwf) ukareba ibitaramo byose, cyangwa ukishyura ibihumbi bibiri (2,000Rwf) ukareba ibitaramo by’umunsi umwe.

Muri iri serukiramuco abahanzi baririmbira ahantu habiri (2stages) hatandukanye ariko hegeranye, umuntu akihitaramo abo areba.

Iri serukiramuco ritegurwa n’abahanzi barimo Mighty Popo ku bufatanye na Positive Production.

Dore urutonde rw’abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco:

  • Nicole Musoni (Canada/Rwanda)
  • Joey Blake (USA)
  • Habib Koité (Mali)
  • Maia Von Lokow (Kenya),
  • Tony Osanah (Brazil / Argentina)
  • Lion Story – (Burundi)
  • Nirere Shanel (France/Rwanda)
  • Jay Polly – (Rwanda)
  • Riderman – ( Rwanda)
  • Gaby – (Rwanda)
  • Nubian Gypsies – (Rwanda)
  • Ras Kayaga – (Rwanda)
  • Impala – (Rwanda)
  • Makanyaga – (Rwanda)
  • Babou – (Rwanda)
  • Rafiki – (Rwanda)
  • Safa Papy John – (Rwanda)
  • Dream Boyz – (Rwanda)
  • Patrick Nyamitari – (Rwanda)
  • Mani Martin – (Rwanda)
  • Ikobe – (Rwanda/Congo)
  • Liza Kamikazi – (Rwanda)
  • Blessed Sisters – (Rwanda)
  • Alarme – (Rwanda)
  • Urunana – (Rwanda)
  • Strong Voice – (Rwanda)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages