00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kenya batangiye gukusanya inkunga yo gufasha Umuraperi Colonel Mustafa uzahajwe n’ubukene

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 May 2023 saa 07:35
Yasuwe :

Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubuzima bubi bw’umuraperi Colonel Mustafa, ab’inkwakuzi batangiye gukusanya amafaranga yo kumufasha.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muraperi yagiye gushaka akazi ko gufasha abubatsi (Ubuyede) ngo arebe ko yabona amaramuko.

Ibi byatumye benshi bacika ururondogoro, batangira kwibaza icyabaye kuri uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi muri Kenya.

Abanyamakuru baganiriye n’uyu muraperi yabatangarije ko icyatumye ajya gukora kariya kazi ari ubukene afite muri iyi minsi butuma atabasha no kuvuza umubyeyi we urwaye kanseri.

Ati “Biriya mwabonye nta byinshi nabivugaho, gusa nari mu kazi kanjye mazemo umwaka, gusa uwamfashe amashusho yakoze ibidakwiriye.”

“Mama arwaye kanseri, nari nagiye gushaka akazi kuko nta bushobozi buhari ngo ndebe ko nibura namufasha kwishyura imiti akeneye.”

Colonel Mustafa yavuze ko kuva muri Mata 2022, nta kazi yigeze abona byatumye yisanga mu bukene bukabije.

Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, hari abakusanyije inkuga yo gufasha uyu muraperi watangiye umuziki mu 2000 ari mu itsinda rya Deux Vultures arivamo mu 2009 atangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Nyuma yo kugobokwa n’abagiraneza uyu muhanzi yahise agaruka ku mbuga nkoranyambaga atangiza ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kuvuza umubyeyi we.

Gusa hari abamunenze bamushinja gusesagura ashaka kubaho mu buzima buhenze ntagire icyo azigama.

Colonel Mustapha (Daudi Mustapha) yatangiye kwamamara akorana na sosiyete ifasha abahanzi ya Ogopa Deejays.

Nyuma yo gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye, yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Mtaani Dot Com’, ‘Hey Baby’, ‘Lenga Stress’ n’izindi.

‘Lenga Stress’, imwe mu ndirimbo za Colonel Mustafa

Nyuma yo kwibasirwa n'ubukene, Colonel Mustafa yahise ajya gushaka akazi ko gukora ubuyede
Abagiraneza bafashije uyu muhanzi kuva mu buzima bubi abayemo, nawe yiyemeza gufasha umubyeyi we urwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages