Ibi bitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’abantu batandukanye bihurije hamwe byiswe “Ikirenga mu bahanzi”.

Muri uyu mwaka iki gitaramo gitegerejwe tariki 8 Werurwe 2020, abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bazasusurutsa abazitabira.

Iki gitaramo ngarukamwaka kizajya kiba kigamije gushimira mu ruhame umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.

Mecky Kayiranga umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko buri munyarwanda wakunze umuhanzi uzajya aba agezweho, afite uburenganzira bwo gufata umwanya akamushimira imbere y’abantu.

Ati “Niba ukunda Kayirebwa ukaba wumva wamushimira ku giti cyawe, uzahabwa umwanya nushaka umuhe inka cyangwa icyo ushaka.”

Usibye abakunzi babo bazashimira abahanzi bakunze kuva cyera, Kayiranga yavuze ko hari ishimwe atifuje gutangaza bazajya bagenera aba bahanzi.

Ati “Icya mbere ku muhanzi si igihembo runaka, si amafaranga. Icyo dushyize imbere ni ugushimira uwo muhanzi nawe akabona ko akazi yakoze kagize akamaro mu banyarwanda.”

Ikindi yavuze ni uko ari ibintu bizajya biba buri mwaka, ati "Ubu uyu mwaka ni Kayirebwa, umwaka utaha ni undi ku buryo abahanzi bafite amateka mu muziki bazajya bashimirwa bakiriho aho kujya tubibuka buri gihe bapfuye.”

Usibye kuba hazajya hashimirwa abariho, Kayiranga yavuze ko batazirengagiza abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda batakiriho.

Ku mpamvu bahereye kuri Kayirebwa, Kayiranga yavuze ko ntamuntu ushidikanya ku bigwi by’uyu mubyeyi mu muziki, bityo kuba ariwe bahisemo guheraho basanga ari amahitamo meza.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi b’abanyabigwi mu muziki kizashimirwamo Kayirebwa kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.

Kayirebwa ni umuhanzikazi w’umunyabigwi mu Rwanda wamenyekanye kuva mu myaka yo ha mbere agira igikundiro mu ndirimbo nka None twaza, Tarihinda, Ubumanzi, Iwacu, Ikizungerezi n’izindi nyinshi zamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.

Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa nk'umuhanzikazi w'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda
Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa nk'umuhanzikazi w'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda
Igitaramo kizashimirwamo Cecile Kayirebwa
Igitaramo kizashimirwamo Cecile Kayirebwa