Muri Afurika y’Epfo hamaze iminsi havugwa inkuru y’abatekamutwe ruharwa barimo Dr Nandipha Magudumana na Thabo Bester bayogoje abantu ndetse bimwe mu byaha bashinjwa birimo ibyo gucuruza abantu.
Aba ni bamwe mu baherutse kwandikira Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016 aho bamwohereje email bamubwira ko bagiye kumuhuza n’Urubuga Netflix agatangira gukora ikiganiro kimuhuza n’abarimo Umuraperi Drake na Kylie Jenner ndetse agahembwa arenga miliyoni 3$ ku kwezi mu gihe cy’imyaka itatu.
Nyuma yo kubona aya makuru Miss Mutesi Jolly wari wishimiye umwanya agiye guhabwa yagize amakenga abaza muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ayisaba amakuru kuri iyi sosiyete yari igiye kumuha akazi.
Nyuma y’umwanya muto uyu mukobwa w’imyaka 27 yabwiwe ko abamwandikiye ari abatubuzi bamusaba kwitwararika.
Iki ni igikorwa cyakiriwe neza n’abantu batandukanye bo muri Afurika y’Epfo bashimye uburyo inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zatangiye amakuru ku gihe Miss Mutesi Jolly akarokoka abo batubuzi.
Uwitwa Nokwane Kgabo abinyujije kuri Twitter yanditse agira ati “Wabonye ibihugu byita ku baturage babo, Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yarokoye ubuzima bwe.”
“Muri Afurika y’Epfo, abantu baricwa, barashimutwa, baracuruzwa buri munsi kandi nta nkurikizi.”
Uwiyita Tinzell we yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, yandika agira ati “Ubundi mwigeze mubona u Rwanda n’abantu baho? U Rwanda rwiswe Singapour ya Afurika, muzagende mushake impamvu yabyo.”
Abari bandikiye Mutesi Jolly barimo Thabo Bester uzwi ku izina rya ‘Facebook rapist’ wari wiyise TK Nkwana, Umuyobozi wungirije muri Sosiyete Aurum Holdings ya Dr Nandipha Magudumana.
Uyu Bester na Dr Magudumana bafungiwe muri Afurika y’Epfo nyuma yo gufatirwa i Arusha muri Tanzania mu cyumweru gishize aho bari bamaze iminsi bihishe dore ko uyu Bester amaze umwaka atorotse Gereza ya Mangaung Correctional Centre iri i Bloemfontein.
Ku wa 17 Mata 2023 ni bwo Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira iby’ubu butumwa yakiriye mu rwego rwo gukebura abantu batandukanye ndetse n’ibyamamare kujya bitondera abababwira ko bagiye kubakiza ubukene.
See, countries that care about their people, the Rwandan 🇷🇼 embassy in SA saved her life
In SA, people are murdered, hijacked, sexually trafficked daily with no consequences.
Motorists spiked & boobytrapped for their belongings
— SAN 🇿🇦 (@nokwanekgabo) April 23, 2023
I came across the article a few minutes ago i was dumbfounded. Dr Nandipha Ceo and Thabo Bester Chairman these people are serious scammers man they even used Netflix to try and scam this lady it was good she conducted due diligence on them otherwise she would have lost 3mil.
— Kgomotso Tlhapane (@KgomotsoTlhapan) April 22, 2023
— MDN NEWS (@MDNnewss) April 22, 2023
Former Miss Rwanda reveals how Thabo Bester and Dr Nandipha tried to lure her to Cape Town for $3m Netflix gig https://t.co/aaXRVh6J2H
— SA Breaking News (@SABreakingNews) April 22, 2023
Indi nkuru bijyanye wasoma:Uko Mutesi Jolly yarokotse abatekamitwe bamushukishaga za miliyari no guhura na Drake




Ibitekerezo 0