Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo gususurutsa abawutuye, utegura ibitaramo bizajya biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, aho abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda bazajya bafasha abanyamujyi kwishima.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, nibwo abiganjemo urubyiruko bari buzuye mu gace kahariwe abanyamaguru [car free zone] baganuye iyi gahunda.
Hari abahanzi bakunzwe muri iki gihe nka Bruce Melody ufite Kungola yakoranye na Sunny ishyira benshi mu bicu, Allioni Buzindu uherutse gushyira hanze iyitwa “Tuku Tuku”, Bushali ugezweho cyane kubera indirimbo yise Nimuebue mu njyana bise Kinyatrap na Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu.
Hari kandi Makanyanga Abdul n’abacuranzi bakubise umuziki w’umwimerere uzwi nk’Igisope maze abantu barabyina karahava.
Umunyarwenya Patience Uwiringiyimana n’igipupe cye kivuga kizwi nka Golizo, batumye ntawe utaha azinze umunya.
Muri iki gitaramo hari abayobozi b’Umujyi wa Kigali nk’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfait Busabizwa n’Umunyanganga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco, Dr Vuningoma James, bijeje abanya-Kigali ko batazicwa n’irungu.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO