Nkuko byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2020, Ibi bitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’abantu batandukanye bihurije hamwe barimo; Bwiza Media, Agence Karibu ikorera mu Bubiligi,Umushanana n’abacukumbuzi b’amateka n’umuco.
Iki kiganiro cyayobowe na Kayiranga Merchiore uhagarariye Bwiza Media ltd na Gerard Nyirimanzi wari uhagarariye Abacukumbuzi b’amateka n’umuco.
Kayiranga yavuze ko iki gitaramo ngarukamwaka kigamije gushimira mu ruhame umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.
Yavuze ko nta giciro runaka cy’ishimwe bazaha uyu muhanzikazi gusa icy’ingenzi ari ukumushimira. Yongeyeho ko buri wese ukunda umuhanzi bazahemba yemerewe kwitwaza ishimwe rye akazahabwa umwanya usesuye wo kurimushyikiriza.
Ati “Niba ukunda Kayirebwa ukaba wumva wamushimira ku giti cyawe, uzahabwa umwanya n’ushaka umuhe inka cyangwa icyo ushaka.”
Ati “Icya mbere ku muhanzi si igihembo runaka, si amafaranga. Icyo dushyize imbere ni ugushimira uwo muhanzi nawe akabona ko akazi yakoze kagize akamaro mu banyarwanda.”
Abanyamakuru bamenyeshejwe ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka. Ati "Ubu uyu mwaka ni Kayirebwa, umwaka utaha ni undi ku buryo abahanzi bafite amateka mu muziki bazajya bashimirwa bakiriho aho kujya tubibuka buri gihe bapfuye.”
Usibye kuba hazajya hashimirwa abariho, Kayiranga yavuze ko batazirengagiza abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda batakiriho.
Ku mpamvu bahereye kuri Kayirebwa, Kayiranga yavuze ko nta muntu ushidikanya ku bigwi by’uyu mubyeyi mu muziki, bityo kuba ari we bahisemo guheraho basanga ari amahitamo meza.
Ati “Ni umuhanzikazi ufite amateka yihariye, abumvise radiyo Rwanda ifungura barabizi ko indirimbo ye ariyo yayifunguraga ariko kandi n’igihe FPR Inkotanyi hatangijwe radiyo Muhabura nabwo indirimbo ye niyo yayifunguraga.”
Kayirebwa ni umuhanzikazi w’umunyabigwi mu Rwanda wamenyekanye kuva mu myaka yo ha mbere agira igikundiro mu ndirimbo nka None twaza, Tarihinda, Ubumanzi, Iwacu, Ikizungerezi n’izindi nyinshi zamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi b’abanyabigwi mu muziki kizashimirwamo Kayirebwa kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.
Muri uyu mwaka iki gitaramo gitegerejwe tariki 8 Werurwe 2020, abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bazasusurutsa abazitabira.



















TANGA IGITEKEREZO