00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika bashaka gusubiza Nicki Minaj iwabo muri ‘Trinidad and Tobago’ amaguru adakora hasi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 January 2026 saa 12:22
Yasuwe :

Abanyamerika bamwe batangiye gusaba ko Nicki Minaj yirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubizwa iwabo muri Trinidad and Tobago.

Ibi byakurikiwe no gutangiza ubusabe (petition) kuri Change.org busaba ko uyu muraperi yoherezwa mu gihugu akomokamo, aho kugeza ubu burenga abantu 70.000 bamaze kubushyigikira.

Ababusinyiye bavuga ko batishimiye uko Nicki Minaj yiyeguriye politiki ya MAGA (Make America Great Again) ijambo ryakunze gukoreshwa na Perezida Donald Trump, bakamwita izina rishya rya “Nicki MAGAJ.”

Uretse ibi, ubu busabe bwatangiye mbere gato y’uko umwaka wa 2026 utangira, aho ababushyigikiye bagaragaje ko imyitwarire ya Nicki Minaj irimo n’intambara yeruye yagiranye na Jay-Z n’ibijyanye na Roc Nation, babifata nk’ibikorwa by’ubusazi bishobora guteza ikibazo ku mutekano rusange wa Amerika.

Uwatangije ubu busabe yiyise “Pedonika Minaj”, izina rifite igisobanuro cyo kunenga Nicki Minaj, cyane cyane bijyanye n’umugabo we Kenneth Petty, wigeze guhamywa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kandi uri ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ubu busabe bukubiyemo n’amafoto 16 ya Petty yafashwe mu bihe bitandukanye ubwo yajyaga gutanga amakuru asabwa ku bandi bakoze ibyaha nk’ibye.

Abanditse ubu busabe banenga Nicki Minaj kuba yarakomeje kurengera umugabo we ku mugaragaro, ndetse bakamushinja kuba yarigeze gutoteza bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibyaha bye.

Abanyamakuru bagerageje kwegera ubuyobozi bwa Trinidad and Tobago kugira ngo bumve niba bwakwemera kongera kwakira Nicki Minaj mu gihugu akomokamo, gusa nta gisubizo kiraboneka kugeza ubu.

Ibi byose bikomeje gutuma Nicki Minaj arushaho kugibwaho impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo muri Amerika.

Abanyamerika bashaka gusubiza Nicki Minaj iwabo muri Trinidad and Tobago amaguru adakora hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages