00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika Jonathan Majors na Meagan Good bahawe ubwenegihugu bwa Guinée

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2026 saa 11:11
Yasuwe :

Abakinnyi ba filimi b’Abanyamerika Jonathan Majors na Meagan Good baheruka kurushinga, bahawe ubwenegihugu bwa Guinée-Conakry.

Ni nyuma yo gusanga inkomoko yabo ifitanye isano n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, binyuze mu isuzuma ry’uturemangingo ndangasano.

Nk’uko BBC yabitangaje, aba bombi bagiriye uruzinduko muri Guinée muri iki cyumweru, aho bahawe ubwenegihugu mu birori byihariye by’umuco byateguwe na Minisiteri y’Umuco ya Guinée.

Ibyo birori byabereye ahitwa Gbassi Kolo, ikigo cy’umuco n’ubukerarugendo giherereye hanze y’Umurwa Mukuru Conakry, bikaba byaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo zishingiye ku muco wa Guinée.

Minisitiri muri Perezidansi ya Guinée, Djiba Diakité ni we wahaye aba bombi impapuro z’ubwenegihugu mu izina rya Perezida Mamadi Doumbouya.

Diakité yababwiye ati “Twese twemera ko muri mu bahungu n’abakobwa ba Guinée b’inyangamugayo kandi bakwiriye guhagararira igihugu cyacu[...] hirya no hino ku Isi.”

Jonathan Majors, wamenyekanye cyane muri filimi zirimo ‘Creed’ ndetse no muri ‘Ant-Man’ ya Marvel, yavuze ko iki gikorwa kimusigiye igisobanuro gikomeye.

Yavuze ko gushaka ubwenegihugu bwa Guinée byari mu rwego rwo “Kuziba icyuho kiri hagati y’ibyo bakora nk’abahanzi n’aho bakomoka mu muryango mugari w’Abanyafurika batuye mu mahanga.”

Meagan Good na we yavuze ko uru rugendo rwamukoze ku mutima cyane na cyane ko ari ubwa mbere yari ageze muri Guinée.

Mu itangazo ryashyikirijwe BBC nyuma y’ibi birori, aba bombi bagaragaje ko umubano wabo na Guinée ari ikintu babona nk’icy’igihe kirekire.

Bagize bati “Dushaka kuzabona kugira urugo hano kandi tukamara igihe muri Guinée. Ibi si ibihe by’akanya gato, ni umubano tubona uzakura kandi ugakomera uko igihe kizagenda gihita.”

Meagan Good w’imyaka 44 na Jonathan Majors w’imyaka 36 batangiye gukundana mu 2023, basezerana kubana nk’umugabo n’umugore mu 2025.

Guinée yiyongereye ku bindi bihugu byafashe intego yo kongera guhuza Afurika n’abana bayo baba mu mahanga.

Mu mwaka ushize, umuhanzi w’Umunyamerika Ciara yabaye umwe mu bantu b’ibyamamare ba mbere bahawe ubwenegihugu bwa Bénin, nyuma yo kugaragaza ko inkomoko ye ifitanye isano n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Na Ghan yo imaze gutera intambwe ikomeye muri uru rwego. Mu mwaka ushize, iki gihugu cyahaye Abanyamerika b’Abirabura 524 ubwenegihugu, nyuma y’uko uwahoze ari Perezida Nana Akufo-Addo abatumiye ku mugaragaro mu 2019 akababwira ati “Nimugaruke mu rugo”.

Ibi byari mu rwego rwo kwibuka imyaka 400 yari ishize Abanyafurika ba mbere bagejejwe muri Amerika y’Amajyaruguru mu 1619 binyuze mu bucakara.

Abanyamerika Jonathan Majors na Meagan Good bahawe ubwenegihugu bwa Guinée
Jonathan Majors na Meagan Good bahawe ubwenegihugu bwa Guinée, barushinze mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages