Abanyamideli icumi bagiye guhagararira u Rwanda barimo Nimugirumotoni Sandrine, Kabano Franco, Uwineza Rachel, Tumukunde Josephine, Mpogazi Vanessa, Kalisa Winnie, Ngamije Leathitia, Mucyo Sandrine, Akimana Leslie na Munyaneza Djazilla
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2017 nibwo itsinda riserukiye u Rwanda ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli GTBank Fashion Weekend.
Ni ku nshuro ya kabiri ibirori ngarukwamwaka bya GTBank Fashion Weekend bigiye kubera muri Nigeria kuko byabaye bwa mbere mu mwaka wa 2016. Iserukiramuco ry’uyu mwaka rizamara iminsi ibiri guhera tariki ya 11 kugeza 12 Ugushyingo 2017.
Mu itangazo ubuyobozi butegura iri serukiramuco bwashyize hanze rivuga ko abazaryitabira bazagira umwanya wo kureba imyambaro y’abahanzi b’imideli bafite umwihariko mu bihugu bya Afurika ndetse habeho n’umwanya wo guhana ibitekerezo n’abashoramari mu ruganda rw’imideli.
Mu bahanga bazaha ubumenyi abanyamideli batoranyijwe uyu mwaka harimo J Alexander wamamaye mu kiganiro cyakunzwe cyane kuri Televiziyo cya America’s next top model. Alexander abimazemo imyaka igera kuri 30, yatoje abanyamideli bakomeye Nadja Auermann, Claudia Mason, Julia Stegner n’abandi.

GTBank Fashion Weekend isanzwe itegurwa n’ikigo Guaranty Trust Bank plc[kibarizwamo GT Bank]. Mu mwaka wa 2016 GTBank Fashion Weekend yitabiriwe n’abashyitsi bagera ku bihumbi 30. Uyu mwaka biteganyijwe ko uyu mubare uziyongera biturutse ku buryo habayeho ubukangurambaga mu bihugu bitandukanye.






Ibitekerezo 0