00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuziki batuye mu nzu zihenze ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 March 2023 saa 04:00
Yasuwe :

Benshi mu byamamare hirya no hino ku Isi bakunze kurangwa no kubaho mu buzima buhenze cyangwe se gutura mu nzu zihenze ziri mu duce tutisukirwa n’ubonetse wese mu rwego rwo kurinda umutekano wabo.

Ikigo gikora ibijyanye no gucunga imitungo y’abantu ndetse no kugurizanya amafaranga M.Money giherutse gukora urutonde rw’ibyamamare bituye mu nyubako zihenze ku Isi.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abanyamuziki icumi batuye mu miturirwa ihenze ku Isi muri iki gihe.

Kuva kuri Harry Styles ufite umuturirwa w’inzu uri i Hampstead Heath mu Bwongereza kugeza kuri Beyoncé na Jay Z batuye mu nzu ya 88$.

10. Harry Styles

Umuhanzi Harry Styles w’imyaka 28 nyuma y’imyaka icyenda atangiye gukora umuziki wenyine nyuma y’isenyuka rya One Direction ubu atuye mu nzu ya miliyoni 18$ iri i Hampstead Heath mu Bwongereza.

Ni inzu yaguze miliyoni 3.2£ mu 2012 ubwo One Direction yari imaze gukora album yabo ya mbere.

Nyuma yo kuyivugurura, iyi nzu igizwe n’ibyumba byo kuraramo bine, ubwogero bwo mu nzu butatu iri kuri metero kare 2.300.

9.Taylor Swift

Umuhanzikazi Taylor Swift atuye mu nzu yubatswe mu 1934 yubakiwe umukinnyi wa filime Samuel Goldwyn n’umufasha we Frances Howard.

Iyi nzu yaguzwe na Taylor Swift w’imyaka 33 mu 2015 ifite agaciro ka miliyoni 30$. Ifite ibyumba byo kuraramo birindwi, ubwogero bwo mu nzu 10 ndetse n’icyumba kigari cyo kwidagaduriramo.

8.Celine Dion

Umuhanzikazi Celine Dion w’imyaka 54 utuye ku kirwa cya Jupiter Island, muri Florida , aba mu nzu yaguze mu 2010 akiri kumwe n’umugabo we Rene Angelil.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 39$ uri kuri metero kare 20.000 mu kirwa cya Jupiter. Ifite ibyumba byo kuraramo 13, ubwogero bwo mu nzu 14, inzu y’abashyitsi (Guest house) ndetse n’ikibuga gito cya Golf.

7.Dr Dre

Umuhanzi akaba na Producer Dr Dre atuye Brentwood i Los Angeles mu nzu iri kuri metero kare 18,298. Yayaguze mu 2014, mbere ikaba yarabagamo Tom Brady.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 44$ igizwe n’ibyumba bitanu byo kuraramo, ubwogero bwo mu nzu icyenda, studio nini y’umuziki, garage y’imodoka esheshatu n’ibindi.

Dr. Dre w’imyaka 58 yavuguruye iyi nzu kugira ngo ahuze n’umuryango we, ashyiramo GYM , Sauna , igikoni kigari, aho abana bidagadurira n’ibindi.

6.Sean Combs

Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo P Diddy w’imyaka 53, afite urugo rwa miliyoni 44$ i Beverly Hills, muri Los Angeles yaguze mu 2014.

Uru rugo ruri kuri metero kare 17,000 rugizwe n’inzu ngari yakiriramo abashyitsi, ubwogero bwo hanze bugari, icyumba cya sinema cyakira abantu 35, akabari, sauna massage n’ibindi.

5.Adam Levine

Adam Levine w’imyaka 43 umwe mu bagize itsinda rya Marron 5, we n’umugore we Behati Prinsloo batuye mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 57$ iri Beverly Hills muri California.

Iyi nzu iri kuri metero kare 9000 bivugwa ko yubatswe mu 1930 igizwe n’ibyumba bitanu , icyumba cy’imyitozo ngororamubiri kigezweho, ikibuga cya Basketball, ubworozi bw’inkoko, n’ibindi.

4.Kanye West

Umuraperi Kanye West w’imyaka 45 ni umwe mu banyamuziki bafite inzu zihenze muri iki gihe. Kuri ubu afite inzu iri i Malibu yaguze amaze gutandukana n’umugore we Kim Kardashian ifite agaciro ka miliyoni 58$ ariko iracyavugururwa.

3.Adele

Umuhanzikazi Adele Laurie Blue Adkins w’imyaka 34 atuye i Beverly Park mu mujyi wa Los Angeles mu nyubako ifite agaciro ka miliyoni 59$. Ni inzu yahoze ibamo Sylvester Stallone.

Iyi nzu ifite ibyumba byo kuraramo umunani, ubwogero 12, icyumba cyo gufatiramo amafoto , gym, icyuma cyahariwe ubugeni n’ibindi.

2. The Weeknd

Abel Makkonen Tesfaye [The Weeknd] w’imyaka 33 atuye mu muturirwa ufite agaciro ka miliyoni 71$ uri Bel-Air muri California.

Ni inzu yimukiyemo nyuma yo kugurisha Maddona inzu yari atuyemo iri mu gace ka Hidden Hills.

Uru rugo rushya rwa The Weeknd rugizwe n’ibyumba byo kuraramo icyenda , icyumba kigari cya sinema, ikibuga cya Tennis, Studio y’umuziki, gym, ubwogero bugari bwo mu nzu n’ibindi.

1. Jay-Z na Beyoncé

Imwe muri Couple zikomeye cyane muri muzika y’Isi ituye mu nzu ihenze kurusha abandi banyamuziki muri iki gihe.

Aba bombi batuye mu nzu iherereye i Los Angeles mu gace ka Bel - Air ifite agaciro ka miliyoni 88$, ifite ubwogero bwo hanze bune, icyumba cya sauna na massage, ikibuga cyujuje ibisabwa cya Basketball, imbuga ngari yakira imodoka 15.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages