00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 31% ntibasoma

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 September 2025 saa 02:12
Yasuwe :

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yagaragaje ko mu bushakashatsi baheruka gukora babonye umuco wo gusoma ukomeje gukendera mu Banyarwanda, kuko abarenga 31% badasoma ibitabo n’ibitangazamakuru.

Yabigarutseho ubwo Inteko y’Umuco yaganiraga ku gitabo cya Kayitesi Judence yise “The Unity Quest’’, kigaruka ku nzira y’inzitane yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11.

Inteko y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko hari ubushakashatsi bakoze ku muco wo gusoma mu Rwanda, buzajya hanze mu minsi iri imbere ariko agaragaza ko bikigoranye ku Banyarwanda iyo bigeze ku gusoma.

Ati “Twabwise ‘Isuzumabipimo ku Muco Ndangamuco ariko harimo n’uwo gusoma’ twabonye Abanyarwanda 79% bazi gusoma no kwandika. Ariko 68,2% ni bo basoma ibitabo n’ibinyamakuru. Murumva ko harimo icyuho hagati y’abazi gusoma n’abasoma.”

Yakomeje avuga ko gutoza abato gusoma mu muryango biri ku kigero cya 69,6% avuga ko atari bibi cyane, ariko ko na ho hari icyuho cy’abantu bari aho badasoma. Yavuze ko nibashyira hanze ubwo bushakashatsi bazabirambura, bakavuga uko muri buri ntara bimeze, uko byifashe mu rubyiruko no mu bakuru.

Yavuze ko impamvu abantu baganirije bavuga zibatera kudasoma ari nyinshi, ariko iziza ku isonga harimo kuba kubona ibitabo bibagora n’ibibonetse bikaba biri mu Cyongereza.

Ati “Impamvu bavuga ni nyinshi ariko iyo nahisemo kubabwira kuko ni iyo ya kabiri, baravuga ngo kubona ibitabo biratugora kandi biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Impamvu ya mbere batubwiye ni uko ababyeyi batazi guha agaciro gusoma. Ni byo rwose amasomero ntabwo aragera hirya no hino mu gihugu ariko n’abafite amahirwe yo kwegera aho ibitabo biri na ho ntabwo babikora.’’

Agaragaza kandi ko mu byo igihugu cyiyemeje ari ukubaka umuryango usoma, ariko kuri ubu bikaba bikiri ingorabahizi.

Ati “Intego igihugu cyihaye ni ukubaka umuryango usoma. Ni ukuvuga muri buri rugo, ku ishuri…ariko cyane cyane mu muryango. Turi gutekereza no gukora ubukangurambaga bwo ‘kugira igitabo kimwe kuri buri muryango’ ariko ntabwo buratangira.’’

Amb. Masozera yagaragaje ko mu bushakashatsi baheruka gukora babonye Abanyarwanda badakunda gusoma kubera ko ibitabo byinshi biri mu Cyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages