Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 16 Kanama 2014, guhera saa yine z’ijoro (10pm) kugeza mu gitondo, i Bujumbura mu Burundi ahitwa Bora Bora hafi ya Lake Tanganyika hazabera igitaramo cya Happy People gitegurwa n’Abanyarwanda.
Kuri iyi nshuro ya kane iki gitaramo kiba buri mwaka, kizasusurutswa n’umwe mu nzobere mu bijyanye no gucuranga no kuvangavanga imiziki ijyanye Dj Karim wo mu Rwanda hamwe na Dj Kaydee uturuka i Nairobi muri Kenya.
Aime crispin Nsengiyumva uri mu bategura ibi bitaramo avuga ko hari abantu bazaturuka mu Rwanda berekeza mu Burundi muri iki gitaramo. Avuga ko ubu bari kwiyandikisha ku buryo bazashakirwa Imodoka cyangwa indege zizabajyana hamwe zikanabagarurura ku giciro gito mu rwego rwo kuborohereza ingendo.
Nsengiyumva yemeza ko byitezwe ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba giteguranywe ubuhanga bitewe n’ubunararibonye bamaze kunguka. Avuga ko abifuza kwitabira iki gitaramo bashyiriweho umurongo wo guhamgaraho wa Call Rwanda 5000.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amafaranga 10,000 y’u Burundi, ajya kungana na 5000 y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO