00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bambitsemo ideni - The Ben nyuma yo kwesa agahigo kari gasanganywe na Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2026 saa 02:34
Yasuwe :

Nyuma yo gusohora indirimbo ‘Inshallah’ igaca agahigo ko kurenza miliyoni imwe y’abayirebye mu masaha 48 ikanakuraho agahigo kari kamaze imyaka myinshi gafitwe na Meddy, The Ben yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakunda umuziki w’abahanzi babo ndetse ashimangira ko afite ideni ry’abakunzi b’umuziki.

Ibi The Ben yabibwiye IGIHE nyuma y’uko indirimbo ye ‘Inshallah’ yesheje agahigo ko kuba indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda irebwe n’abarenga miliyoni imwe mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ati “Ni ibyishimo kuri njye n’abo dukorana. Nibaza ko nta muhanzi bitashimisha gukora indirimbo akabona abantu bari kuyishimira. Gusa ku rundi ruhande ni ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakunda umuziki w’abahanzi babo. Ku rundi ruhande ibi ni byo bitwongerera imbaraga zo gukora cyane, nibaza ko iri ari ideni kandi nzaryishyura mu buryo bwo kubaha ibihangano byinshi.”

‘Inshallah’ ni indirimbo The Ben yashyize hanze ku wa 15 Kanama 2026, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kuva ku munsi wa mbere isohotse, ibyatumye mu masaha 48 amashusho yayo yari amaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube.

Kurebwa kw’amashusho y’iyi ndirimbo byatumye The Ben aca agahigo kari kamaze igihe gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo ye ‘My Vow’ yujuje abayirebye miliyoni imwe mu masaha 48.

Ku rundi ruhande, The Ben yaboneyeho umwanya wo guteguza abakunzi be ibihangano byinshi, ahamya ko hari impinduka bagiye kubona ku mikorere ye, cyane ko benshi mu bamukunda bamaze igihe bamushinja ubunebwe mu bijyanye no gusohora indirimbo.

The Ben yesheje agahigo kari kamaranywe igihe na Meddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages