00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu babarizwa mu makoperative

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 6 March 2026 saa 03:39
Yasuwe :

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) igaragaza ko Abanyarwanda miliyoni 6.5 bamenye ibanga ry’amakoperative ndetse bifatanya n’abandi ngo bakore ibikorwa bahuriyeho bibafasha kwiteza imbere.

Iyi mibare kandi igaragaza ko aba baturage bose babarizwa muri koperative 6.802 zikora ibikorwa bifatika bibafasha kwikura mu bukene.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis, ubwo yari mu bukangurambaga bwo gukangurira abo mu makoperative atwara abantu mu buryo bwa rusange bo mu turere twa Rubavu na Musanze.

Yabwiye abo mu makoperative yose akora serivisi zo gutwara abantu kwimakaza isuku, yaba iyo ku mubiri ndetse no ku modoka zose batwara, “kuko iyo itimakajwe uza wakarabye imodoka ikakwanduza ndetse n’iyo wisukuye abandi batisuyukuye barakwanduza.”

Kamanzi ati “Isuku iguhereho, kuko iyo wayigize uba wifasha, bikurinda indwara, nubwo mu Rwanda abarenga miliyoni 6.5 bibumbiye mu makoperative 6802 arimo gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere, twahisemo gukorana n’abatwara abantu kuko bahura n’ab’ingeri zose, kandi baturutse ahantu hatandukanye.”

Akomeza avuga ko muri gare ari ahantu h’ingenzi, kuko hahurira abantu benshi, bafite uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, bityo ko abahahurira bagomba kwitwararika.

Mu bigo bitwara abagenzi ku buryo bwa rusange ubu bukangurambaga buri gukorerwamo harimo na RFTC, ibarizwamo koperative 12.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC, Mukashema Odette mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yanejejwe cyane n’ubu bukangurambaga bw’isuku.

Ati “Isuku turimo gusaba abashoferi bacu kuyigira umuco yaba mu modoka, ku mubiri no ku myambaro ku buryo bitabangamira bagenzi babo.”

Bizimana utwara abantu mu buryo bwa rusange yabwiye IGIHE ko ari igihe cyiza cyo kongera kwibuka akamaro k’isuku, ndetse ko barakomeza na bo kujya bakangurira abagenzi kuyigira hose yaba ku mubiri no ku myambaro.

Mu Rwanda habarurwa amakoperative 6.862 arimo ay’ibanze 6.596, amahuriro 57, impuzamahuriro 6, na SACCO 48.

Ubuhinzi ni cyo cyiciro kirimo koperative nyinshi kuko harimo izigera kuri 2.377 zigizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 366 bafite imari shingiro y’arenga miliyari 17Frw.

Ubworozi buza ku mwanya wa kabiri n’amakoperative 995 afite abanyamuryango ibihumbi 53, n’imari shingiro ya miliyari 3,7Frw mu gihe ubwubatsi aribwo bufite amakoperative make kuko bufite amakoperative 80 gusa.

Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu babarizwa mu makoperative

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages