Uru rutonde rukorwa na Ranks Africa Magazine rwahurije hamwe abakinnyi ba filime batandukanye bo ku mugane wa Afurika, biganjemo abo muri Nigeria bagezweho muri iyi minsi.
Ni urutonde ruriho abakinnyi ba filime b’abanyarwanda batanu barimo Mizero Ncuti Gatwa, umaze kuba icyamamare muri sinema ku rwego rw’Isi.
Muri Mata 2023 Mizero yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abantu 100 bahize abandi mu biganiro na filime bica kuri televiziyo mu Bwongereza mu 2022.
Uyu musore wavukiye i Nyarugenge mu 1992, aherutse kugarukwaho na benshi nyuma yo kugaragara muri filime ‘Sex Education’ akinamo yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y’uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.
Janvier katabarwa waje kuri uru rutonde aherutse kugaragara mu filime yitwa ‘Bullet Proof’ yahuriyemo n’ibyamamare muri sinama nka Vinnie Jones, James Clayton yatunganyijwe na Lions Gate.
Mu myaka irindwi amaze muri sinema, uretse kugaragara muri filime zitandukanye za Hollywood yagize uruhare muri filime yitwa Deadpool 2 ya David Leitch.
Uyu musore wavukiye mu karere ka Nyamagabe mu 1985, yagize uruhare muri filime zitandukanye aho akina ari umusimbura w’umukinnyi mukuru mu bikorwa bimwe na bimwe bigoranye, igikorwa kizwi nka ’Stunt Man’ yakoze muri filime zirimo "Cold Pursuit", "The Legend of Johnny Jones", n’izindi .
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ni umwe mu ba nyarwandakazi bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere sinema nyarwanda.
Uyu mubyeyi uherutse gutegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards asanzwe ari umukinnyi wa filime by’igihe kirekire, aherutse guhurira muri filime umwe n’abanya-Nigeria yise "The Accidental Vocation".
Bahavu Jeannette Usanase aherutse kwegukana igihembo nyamakuru cya ‘People’s Choice Awards’ muri Rwanda International Movies Awards akesha filime akinamo yise “Impanga Series”.
Uyu mukinnyi wa filime akanazitegura aherutse muri Korea y’Epfo aho yari yitabiriye amahugurwa nyungurana bumenye kuri sinema yo muri iki gihugu imaze kubaka izina rikomeye ku rwego rw’Isi.
Ni urutonde runagaragaraho Yuhi Amuli, umuyobozi wa filime, aho yakoze filime zirimo iyitwa ‘Mermaid’ n’Ishaba yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye.
Uyu musore yakoze filime zitandukaye zirimo "A Taste Of Our Land" yo mu 2020 yerekanwe mu iserukiramuco rya Pan African Film Festival i Los Angeles ndetse yegukana igihembo cya Jury Award na African Movie Academy Awards.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!