Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda batuye i Paris baraba bakoraniye ahitwa Belushi’s hasanzwe habera ibitaramo n’imyidagaduro ku nkengero z’umugezi witwa Canal de l’Ourcq.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 kanama, nyuma y’amatora, Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bateganije igitaramo cy’akataraboneka mu rwego rwo kwishimira uko amatora yagenze mu Rwanda no gutegereza ikiri buyave ngo babyine intsinzi y’ Abanyarwanda.
Imyiteguro y’iki gitaramo cy’imbyino cyateguwe n’Abanyarwanda ubwabo mu rwego rwo kwishimira ibyavuye mu matora bakoze kuwa Kane tariki ya 3 Kanama 2017. Guhera saa moya n’igice z’ijoro ku isaha ya Paris, baraba batangiye gukurikirana umuhango wo gutangaza amajwi y’agateganyo, barifashisha ikoranabuhanga bareba ibiri kubera i Kigali.
Miss Akiwacu Colombe uri mu batoreye i Paris yabwiye umunyamakuru wa IGIHE uri mu Bufaransa ko na we ateganya kuza kwitabira ibi birori biri buhuze umuryango w’Abanyarwanda bishimira ibyo bahisemo mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mukobwa watoye ku nshuro ya mbere yagize ati “Nitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu, uko mbifata ku giti cyanjye kandi nizera ko buri rubyiruko rwose rw’u Rwanda rukwiye kuba rubifata, ni twebwe dukwiye guhitamo guhitamo aho turwerekeza. Ni muri urwo rwego nagiye gutora ariko ngatora umuntu mbona ko azatugeza ku iterambere rirambye.”
Ubu abatuye mu Bufaransa bakomoka mu Rwanda n’inshuti zabo batangiye kwisuganya bitegura kwerekeza kuri Belushi’s ahagomba kubera ibirori byo kubyina intsinzi.



















TANGA IGITEKEREZO