Ibi Jolly Mutesi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari yagiye kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024.
Ubwo yari abajijwe icyo abona gikwiye guhinduka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, Miss Jolly Mutesi yagize ati “Ntacyo kumusaba ngo ahindure gihari, by’umwihariko turanyuzwe! Icyo namubwira ni ukumusabira Imana ngo arambe kugira ngo dukomeze tube mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”
Miss Jolly Mutesi yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe yakomeje kugorana mu bindi bihugu, aho usanga iyo bo bategura amatora haduka imyigaragambyo hakabaho guhangana hagati ya Polisi n’abaturage, mu gihe mu Rwanda abaturage baba babyiganira kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ati “Mu bindi bihugu usanga iyo biyamamaza imyigaragambyo ikomeye irota, baterana ibyuka biryana mu maso, ariko twe dufite amahoro ahubwo Abanyarwanda bazinduka bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, ni ibintu tudakwiye gufata nk’ibiraho gusa.”
Avuga kuri Paul Kagame, Jolly Mutesi yahamije ko ari intwari y’u Rwanda by’umwihariko akamushimira kuba yarahaye Abanyarwanda aho bita mu rugo.
Ati “Ni intwari y’u Rwanda, kuba uyu munsi dufite aho twita iwacu mu rugo kandi yarabigizemo uruhare, bimugira icyitegererezo kuri benshi.”
Kimwe n’abandi benshi, Jolly Mutesi ahamya ko uruhare rwa Paul Kagame mu guteza imbere abagore ari kimwe mu byo bishimira ndetse bituma badahwema kumushimira.
Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kuzitabira amatora ku bwinshi ndetse bakarushaho no kugira amahitamo meza bitorera Paul Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!