Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Scandinavia azahembwa amafaranga ibihumbi 100, gutunganyirizwa imisatsi mu nzu ibikorera i Rubavu ya Scandinavia hakiyongeraho kwinjira mu nzu z’imyidagaduro za Scandinavia mu gihe cy’umwaka.
Mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa barimo abanyarwandakazi, abo muri Congo n’u Burundi. Mu bakobwa umunani barushanwaga hatoranyijwemo batanun bazavamo umwe ubahiga mu birori bizaba kuwa 8 Nzeri 2018.
Musemakweri Vanessa ari nawe uri imbere mu manota avuga ko iki gikorwa cyaramushimishije. Ngo aramutse yegukanye ikamba yaba akabije inzozi ze ndetse ko byamuzamura agakora umushinga we wo gufasha abakobwa kwihuriza hamwe no kwiteza imbere.
Yagize ati “Nindamuka ntorewe kuba Nyampinga wa Scandinavia Group byamfasha kuba natinyura abandi bakobwa, umushinga nteganya ni uwo gushinga Club izajya ituma abakobwa babona aho guhurira bakiga ku byabateza imbere kurusha uko bakwiyandarika no kujya mu bishuko."
Buzima Coline Philomène waserukiye u Burundi avuga ko aya marushanwa yamufashije kwigirira icyizere kandi ko natorwa, afite imishinga myinshi azakorera mu Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye iyi gahunda yo gushaka Nyampinga nanjye ndabyitabira byatangiye kumfasha kurushaho kwigirira icyizere. Mfite icyizere ko nzegukana ikamba, nimba Nyampinga mfite imishinga myinshi numva nzashyira mu bikorwa yagirira akamaro abakobwa bo mu Rwanda."
Umuyobozi wa Scandinavia ishami ryo mu Rwanda aho ikorera mu Karere ka Rubavu Muya Lauriane avuga ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo gukomeza gufasha abakobwa kwigirira icyizere.
Yagize ati “Umukobwa uzahiga abandi azaba ari umunyamahirwe menshi, dufite ibikorwa bitandukanye azabihagararira abyamamaze, azagira ikarita imufasha kwisanga mu bikorwa byacu byose mu gihe cy’umwaka kandi iki gikorwa kizakomeza kuba buri mwaka.”
Muya yakomeje avuga ko ibi bikorwa ari gahunda y’umuyobozi mukuru wa Scandinavia Thierry Paluku Kasongo mu gushyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri gahunda ikomeye ashyize mu guha imbaraga abakobwa no kubereka ko bashoboye.
Scandinavia mu Rwanda isanzwe ikora ibikorwa bizamura abakobwa by’umwihariko bakaba barashinze ikipe y’umupira w’amaguru Scandinavia Women Football Club iri mu zikomeye cyane n’ishuri ryigisha umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO