Irushanwa rya Miss Chic Madam rigiye kumara ukwezi riba, habanje icyiciro cy’ijonjora ry’ibanze aho abariteguye babanje gutoranya abakobwa n’abagore 50 biyizeye ku mubyibuho kandi bujuje ibisabwa ku mukandida wemererwa guhatana.
Umukobwa wemererwa guhatana muri Miss Chic Madam agomba kuba apima ibiro nibura 90 , akaba ari hejuru y’imyaka 20 y’amavuko ndetse akaba akomoka mu Rwanda, Burundi cyangwa muri RDC.
Miss Chic Madam iteguye ku nshuro ya kabiri, yaherukaga kuba mu mpera z’umwaka wa 2015, icyo gihe ryabanje guhuza abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa kuri iyi nshuro hongeyewemo n’abo mu Burundi ndetse n’u Rwanda.
Iri rushanwa ryateguwe n’abagore bane nk’uko ikinyamakuru Akezi Net cyo mu Burundi kibitangaza. Mu batangije Miss Chic Madam harimo Alice na Aline Ntirata, Ophélie Baranshamaje ndetse na Ella Iranga Nshombo.
Ubwo Miss Chic Madam iba ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abagore n’abakobwa 15 bo muri Congo, icyo gihe hatsinze uwitwa Nfundiko. Ella Iranga Nshombo yagize ati “Uyu ni umwaka wa kabiri dutegura iri rushanwa, kuri iyi nshuro twararyaguye dushyiramo n’abakobwa bo mu bindi bihugu byo mu Karere. Bwa mbere hahatanye abakobwa 15 bo muri RDC gusa, uwatsinze yahise agirwa Ambasaderi wa Miss Chic Madam.”
Mu bagore n’abakobwa 50 bamaze kwiyandikisha ubu hari gukorwa ijonjora ryo gutoranyamo 15 ba mbere aho buri gihugu [u Rwanda, Burundi na RDC] kigomba kuba gifitemo batanu.
Ella Iranga Nshombo yongeyeho ati “Mu cyiciro cya nyuma tugomba kuzasigarana abakobwa bane ba mbere, uwatsinze abandi azambikwa ikamba rya Miss Chic Madam, igisonga cya Mbere n’icya Kabiri ndetse hazanatorwa uwa Gatatu uzahabwa ikamba rya Miss Fair Play.”
Ibirori byo gutoranya umukobwa cyangwa umugore uhiga abandi muri Miss Chic Madam, bizabera mu Mujyi wa Bukavu mu Ukuboza 2017 gusa ntiharatangazwa itariki nyayo.
Amafoto: Miss Chic Madam



















TANGA IGITEKEREZO