Ni mu birori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2019, aho abakobwa 12 bahataniye ikamba ry’uhiga abandi ubwiza mu banyafurika batuye muri Philippines.

Umukobwa witwa Stellamaris Okorji niwe wambitswe ikamba, igisonga cya mbere aba uwitwa Cynthia Penelope naho Nana Quilapio agirwa igisonga cya kabiri.

Uwabaye uwa mbere yahembwe amafaranga akoreshwa muri Philippines ₱ 100.000 agana miliyoni imwe n’ibihumbi 700 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwandakazi babiri ari bo Bahenda Amanda wiga ibijyanye n’ubuvuzi na Karangwa Ines, ntabwo babashije kubona imyanya ihemberwa.

Bahenda Amanda afitanye isano na Kabahenda Rica Michaella wabaye Miss Heritage mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Stellamaris wegukanye ikamba rya Miss Africa Phillippines 2019 yahembwe n'amafaranga
Stellamaris wegukanye ikamba rya Miss Africa Phillippines 2019 yahembwe n'amafaranga
Amanda Bahenda ntiyabashije kwitwara neza
Amanda Bahenda ntiyabashije kwitwara neza
Stellamaris Okorji niwe wabaye Miss Africa Phillipines 2019
Stellamaris Okorji niwe wabaye Miss Africa Phillipines 2019
Umunyarwandakazi Ines Karangwa ntiyaje muri batatu ba mbere
Umunyarwandakazi Ines Karangwa ntiyaje muri batatu ba mbere
Abakobwa 12 bahataniraga ikamba rya Miss Africa Phillipines 2019
Abakobwa 12 bahataniraga ikamba rya Miss Africa Phillipines 2019