Iki gitaramo cyateguwe na Lion Dreams kizahuriramo abanyarwenya nka Seth Seka, Rusine, Ambassadeur w’abakonsomateri, Joshua Kamirindi, Babu Joe na Rufendeke. Uretse abanyarwenya kandi kizabyinamo Itorero Inyamibwa.
Iki gitaramo cya “Iwacu Comedy Festival 2025”, gifite insanganyamatsiko yo guhuriza hamwe ubuhanzi bwose mu birori bizarangwa n’urwenya, umuziki n’imbyino.
‘Iwacu Comedy Festival’ iri mu maserukiramuco y’imyidagaduro akunzwe mu Rwanda, igamije guhuza abantu binyuze mu gusetsa no gutanga umwanya wo kwidagadura nyuma y’umwaka wose w’akazi.
Iri serukiramuco rizaba ku Cyumweru, tariki 7 Ukuboza 2025 muri Copenhagen Lounge Kicukiro. Amatike y’ahasanzwe ni 10.000 Rwf, 15.000 Rwf muri VIP, muri VVIP bizaba ari 30.000 Rwf mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 200.000 Rwf



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!