00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya barimo Kigingi na Rusine batembagaje abantu muri ‘Caravane du Rire’ (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 October 2025 saa 02:20
Yasuwe :

Abanyarwenya bakomeye mu Rwanda, batangije iserukiramuco ry’urwenya rimaze kubaka izina i Kigali rya Caravane du Rire, ryitezweho kumara ibyumweru bitatu.

Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, aho ryahuriyemo abanyarwenya barimo Kigingi wo mu Burundi, Rusine Patrick, Prince Nshizirungu n’abandi.

Babou wari uyoboye yanyuzagamo agatera urwenya, hari aho yavuze ko iyo umuntu akoze impanuka afite imyaka 30 ku bw’amahirwe ntapfe abantu bavuga ko yari apfuye akiri umwana, ariko mu gihe nta kibazo afite bagatangira kumubaza ukuntu ashaje kuri iyo myaka nta mukazana.

Ati “Iyo umuntu akoze impanuka afite imyaka 30 akarokoka baravuga ngo wari upfuye ukiri muto, ariko wayigeza utarashaka bagatangira kukubwira ngo ko ushaje utaratwereka akuzukuru.”

Nshizirungu uri mu banyuze kuri uru rubyiniro we hari aho yavuze ukuntu umusore w’umukene, iyo abwiye se ko agiye gushaka umugore bimugora. Ngo Se ahita amubwira ati “Mutere inda azizana”.

Rusine uri mu bakomeye muri iki gihe bakora urwenya mu Rwanda, yaserutse atera urwenya yigize umusinzi. Hari aho yageze avuga ko afite umugore mwiza ariko ashaka kuzamuca inyuma.

Ati “Mfite umugore mwiza hari igihe njya nicara nkavuga ngo ‘ uyu mugore ni uwanjye?’ Yarambwiye ngo nimuca inyuma nibura nzamuce inyuma ku mukobwa mwiza none inaha narababuze, nzamuca inyuma ku bakobwa b’i Burundi nibura.”

Kigingi we yateye urwenya agaragaza ukuntu kuvuga Igifaransa rimwe na rimwe kuri benshi bigorana, cyane cyane iyo umuntu acyize ari mukuru.

Iri serukiramuco ryatangiriye kuri Norrsken ku wa 17 Ukwakira 2025, rizakomereza muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 23-24 Ukwakira 2025 mbere y’uko risorezwa muri Kigali Universe ku wa 30-31 Ukwakira 2025.

Kigingi w’i Burundi, Duga Mutai wo muri Kenya, Cotilda wo muri Uganda, Uncle Mo wo muri Uganda, Bappa Oumar wo muri Guinée, Alain Essongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nibo bo hanze y’u Rwanda batumiwe muri iri serukiramuco.

Aba banyarwenya bari gufatanya na Rusine, Michael Sengazi, Babou Joe, Herve Kimenyi, Muhinde na Prince Nshizurungu bo mu Rwanda.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni ibihumbi 10 Frw na 15 Frw naho abagurira ku muryango ni ibihumbi 20 Frw.

Abaguze amatike y’iserukiramuco ryose mu minsi ya mbere byari ibihumbi 50 Frw na 75 Frw naho abari kuyagura ryatangiye ni ibihumbi 100 Frw.

Kigingi wo mu Burundi yari amaze igihe gito akoreye igitaramo mu Rwanda
Rusine yateye urwenya ari kumwe na Michael Sengazi
Rusine ku rubyiniro yasekeje benshi
Ubwo Babou Joe yari ari ku rubyiniro
Babou ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye
Ababishoboye bafashe amafoto
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kigiye kumara ibyumweru bitatu
Nta muntu watashye azinze umunya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages