Ibitwenge byari byose mu modoka zitwara abagenzi hirya no hino. Abanyarwenya bagendaga bakuranwa buri wese avuga amagambo atunguranye bigatembagaza benshi, bamwe banatunguwe no kugendana n’abagenzi bambaye mu buryo butangaje bushushanya imikino itandukanye babaga bakina mu gususurutsa abantu.
Iki gikorwa cyakorewe mu mihanda itanu ihuje ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza cyangwa bava mu Mujyi wa Kigali rwagati; uwa Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, aho imodoka zikwe zabaga zagenewe urwenya uwifuza kureba abanyarwenya bakomeye akishyura 500 Frw.
Mu kiganiro Nkusi Arthur yagiranye na IGIHE mbere y’itangizwa rya Seka yavuze ko bahisemo kwegereza abaturage urwenya mu buryo bwo kubereka ko urwenya rudahenze nk’uko bikekwa na bamwe.
Yavuze ko impamvu bahisemo kubikora gutya "ni uburyo bwo gushaka uko kwagura uruganda rwo gusetsa." Yavuze ko banakaturiye ibiciro abanyeshuri ku munsi ukurikiyeho w’imbaturamugabo muri iri serukiramuco ryatangijwe mu Rwanda.
Yagize ati "Twaje gusanga abantu bakeka ko kureba urwenya bihenze, twahisemo kwegera abaturage, kwinjira mu modoka ari amafaranga 500 gusa. Ku munsi wa kabiri twagabanyije amafaranga, abanyeshuri ni ibihumbi bibiri bazishyura, ahasanzwe ibihumbi bitanu hanyuma muri VIP ni ibihumbi icumi.”
Urwenya rwasekeje abagenzi muri izi modoka rwumvikanagamo ibivugwa bitandukanye muri iyi minsi nk’ibijyanye n’ifungwa ry’insengero aho ngo usigaye usanga iyo Pasiteri ahagurukije abakirisitu bashya mu itorero hasigaye hahaguruka nka bitatu bya kane by’abari mu rusengero.
Hari uwateye urwenya ku kinyabupfura cy’abagira udukingirizo mu maduka. Yavuze ko ngo usanga uwo mukiriya kugira ngo agasabe umucuruzi abanza guha umwanya abari bamuje inyuma bose yabazwa icyo ashaka agakomeza kwisetsa avuga ati "Banza wakire n’aba erega njye ndacyahari."
Abagenze muri izi modoka ntibakunje umunya kuko umunota ku wundi wumvaga biyamiriye biturutse ku rwenya rwazirangwagamo. Hari n’uwashyenze akomoza ku marushanwa y’ubwiza, ati "Kuki mutora ba nyampinga benshi. Buriya iyo muvuze ngo uyu ni Miss Photogenic ubwo biba bivuze ngo Nyampinga w’Igihugu ntazi kwifotoza, mwatora Miss Heritage mukaba mwanzuye ko umwari uhiga abandi adafite umuco cyangwa se ukumva ngo Miss Popularity, ubwo ubahiga bose niba bamurusha ibyo byose ni ukuvuga ko hakorwa uburyarya?"
Iserukiramuco rya Seka Festival rizabera mu mihanda itanu Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, imodoka zose zifite ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali rwagati. Seka Festival izasorezwa muri Camp Kigali, kwinjira bizaba ari amafaranga 2000frw ku banyeshuri, 5000frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.
Abanyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco bayobowe na kabuhariwe mu gusetsa Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda).
Aba bose baziyongeraho n’umuhanzi Lucas Mkend wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice. Yasesekaye mu Mujyi wa Kigali mu museso wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018. Mu bandi bakomeye bamaze gusesekara mu Rwanda harimo Sultan Idris, Umunyatanzaniya wegukanye Big Brother Africa ya 9 wahagereye na Salvador wo muri Uganda.
Amafoto : Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO