Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 14 Gashyanyare 2019 mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].
Cyari cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, ari ko hanamurikwa umushinga wiswe Naija-Rwanda Connect, ugamije guteza imbere sinema nyarwanda ifashijwe n’iyo muri Nigeria.
Abanyarwenya bamamaye muri filime zisetsa Aki na Pawpaw nibo bari abashyitsi b’imena, aho bafatanyije n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda.
Ni igitaramo cyatangiye gitinze, ahanini bitewe n’ubwitabire buri hasi cyane. Saa moya mu ihema cyabereyemo harimo bake banyuranuranagamo batunganya ibitari byarangiye.
Hanze naho hari udutsiko tw’abantu bake barimo abanyarwenya bo mu Rwanda, abanyamakuru n’abandi bari bashinzwe imirimo muri iki gikorwa.
Saa mbili n’igice nibwo Uncle Austin yagiye ku kabuga, atangira kuganiriza abantu ashyiramo n’urwenya rwinshi. Yahamagaye umunyarwenya wa mbere witwa Sept, akurikirwa n’abasore babiri bari mu itsinda rya Daymakers, Japhet na 5k Etienne.
Aba basore bakunzwe muri iyi minsi kubera amashusho asekeje bakunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga, bahaye abantu mbarwa bari aho ibyishimo bisesuye, kubera urwenya bateye ku ngingo ziyandukanye.
Biturutse ku munsi wa Saint Valentin, bavuze ku myitwarire y’abakobwa mu gihe umusore ateye ivi, amusaba ko bazabana. Ngo mu gihe abakobwa bakiri bato babambika impeta ibyishimo byabarenze ugeze mu myaka 30 we abahagaze yemye avuga ati ‘yinyambike, bari bazi ko ntazabona umugabo, Imana irigaragaje.” Byatumye abantu baseka bajya hasi.
Hakurikiyeho Joshua nawe ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe. Urwenya rwe rwagarukaga cyane ku kugereranya abakire n’abakene cyangwa se abo mu mujyi no mu cyaro.
Yavuze uko wamenya umukobwa wagusuye niba ari umunyamujyi. ‘uwo mu mujyi iyo ashatse kujya mu bwiherero akubaza impapuro z’isuku waba utazifite ukajya kuri butiki kuzigura, ariko uwo mu cyaro arakubaza ati ‘nta Hobe ufite ko nshaka kujya mu bwiherero? Oya. None se iriya si televiziyo, mpereza igikarito wayiguriyemo.”
Uretse aba kandi hari abandi banyarwenya bakomeye nka Kibonke, Babu na Divin bagiye bashimisha abantu mu buryo butandukanye.
Aki na Pawpaw bari bategerejwe na benshi baje kugerwaho bakora agakino bize Rosa. Kagaruka ku mukobwa witwa Rosa (Pawpaw) usigara mu rugo mu gihe umubyeyi we (Aki) aba yaragiye mu rugendo, yagaruka agasanga baramuteye inda.
Icyasekeje abantu ni uburyo Pawpaw yerekanaga uburyo yakozemo imibonano mpuzabitsina.
Nyuma y’aka gakino kamaze iminota itanu, hakurikiyeho gusobanura iby’umushinga wa Naija-Rwanda Connect.
Guhera kuri uyu wa Gatanu kugera ku Cyumweru bazatanga amahugurwa yerekeranye na sinema, bakazagaruka muri Werurwe gukina filime bazahuriramo n’abanyarwanda.
Amafoto: Muhizi Serge
Video: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO