Comedy Knights ni itsinda ryashinzwe mu 2010, rimaze kwerekana ubuhanga mu bakora ibiganiro n’ibitaramo byo gusetsa abantu, rigizwe na John Muyenzi “Babu”, “George” Birungi, Tuyisenge Jean “Divin”, “Michael” Sengazi, “Joshua” Kamirindi na “Jerome” Migisha urimo nk’umujyanama mu bikorwa bakora.
Igitaramo cyabo mu Mujyi wa Musanze cyabereye muri Fatima Hotel, cyari icya mbere bakoreye hanze ya Kigali. Cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 26 Gicurasi 2018, cyitabirwa n’abiganjemo urubyiruko.
Byari bigoye kubona umuntu ufite isura yijimye mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga buri wese akeye ku maso, afite akanyamuneza, aseka ndetse ubona yaryohewe n’inzenya z’abasore bagize Comedy Nights na bagenzi babo bari batumiye barimo na Clapton uzwi nka Kibonke muri Seburikoko.
Aba basore bateye urwenya rutandukaye rwatumye kureba umupira wahuzaga Real Madrid na Liverpool muri ayo masaha babihagarika barabakurikira.
Igitaramo cyatangijwe n’umunyarwenya Joshua. Uyu yagarutse ku rwenya rw’uburinganire ku bakundana, ati “Nyamuneka niba ugiye mu rukundo bwa mbere jya ureba umukobwa mujyanye. Nibavuga uburinganire jya wumva bwa bundi basanzwe bavuga wumve n’ubwo gushaka umuntu mureshya, atari umwe uzakugora muri mu rukundo.”
Yahise abikina atanga urugero ku bakundanye baryamye umwe ashaka gusoma undi batareshya, ati “Araguhamagara akubwira ngo ‘wansomye!’ ukikurura nka ‘commando’ cyangwa bikaba kudoma nk’ukw’inkoko!”
Joshua yanavuze ku mvugo zumvikana iyo abaryohewe mu rukundo bari mu buriri, ashyenga mu buryo abazungu basakuza bavuga Imana naho abakobwa b’inaha ngo bahamagara ba nyina cyangwa bakarema urusaku rw’imvangitirane!
George yateye urwenya akomoza ku mvugo zo mu bukwe bw’abakire n’ubw’abakene aho ngo mu bw’abantu basirimutse amatangazo aba atangwa ari ay’imodoka zafungiye inzira izindi n’izaje gutwara abafite ingendo mu mahanga.
Yakomeje avuga ibibera mu bukwe bw’abakennye ati “Dj banza uhagarike umuziki, nyamuneka, nyamuneka, abari kunyara kuri rwa rukuta, turabiyamye kandi ikigage ni icy’abantu bavuye i Kigali gusa. Turabibutsa ko abashaka kwihagarika bajya hirya iriya muri ruhurura.”
Clapton Kibonke yateye urwenya rujyanye n’iyobokamana akomoza ku bantu bubaha ibivugwa n’abapasiteri byose aho baba bafite ibyago byo kugwa mu kaga. Ati “Pasiteri akavuga ati ‘wowe muntu uri kumva ijambo ry’Imana, pfukama aho ugeze ngusengere’! Ibaze ku muntu uri kwambuka muri kaburimbo iyo apfukamye…”
Divin na Michael bafatanyije gusetsa abantu mu rwenya rutandukanye. Babu yinjira avuga ku buryo agitangira kwiga Igifaransa yahuye n’ingorane zo gusobanukirwa isomo kuri ‘pronom’ n’amashusho y’urukozasoni.
Urwenya rwatembagaje abitabiriye iki gitaramo cyane ni urwakinnwe na George, Babu na Michael bigana inkuru ya Bibiliya y’igihe Mariya abwira Yozefu ko atwite. Bayishyizemo amashyengo atandukanye n’ibisa n’amakimbirane bibaza uko umugabo yakiriye kumva ko umugore we atwite inda y’umwuka wera kandi atarayimuteye.
Usibye imikino y’urwenya n’amashyengo ya Comedy Knights muri icyo gitaramo, abitabiriye banataramirwe na Social Mula n’aba Djs bazavanga umuziki mu buryo bwishimiwe.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO