Batatu bashya bongewe muri Daymakers ni uwitwa Nimu Roger usanzwe ari n’umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Undi winjijwe muri Daymakers ni uwitwa Munyana Divine umaze kwigaragaza mu bitaramo binyuranye, ndetse n’umwana ukiri muto witwa Mbabazi Teta Divine wanatangiye kugaragara muri filime yo gusetsa yitwa Clapton Comedy.
Mu kiganiro na Kibonke ukuriye iri tsinda nubwo nawe ari umunyarwenya yabwiye IGIHE ko bahisemo kwinjiza impano nshya muri Daymakers mu rwego rwo kuzimurikira Abanyarwanda.
Yagize ati” Kenshi baba basanzwe bafite impano, ariko aho kuzerekanira hakomeje kuba ikibazo. Twe rero twabashije guca inzira yo kumurikiramo impano kandi dushimishwa nuko impano nshya zikomeza kwiyongera.”
Nyuma yo kwemeza aba banyarwenya bashya Kibonke yaboneyeho kandi kuvuga ko bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cya kabiri cya ‘Bigomba Guhinduka’.
Muri Mata 2019, Abanyarwenya bo muri Daymakers bakoze igitaramo gikomeye bise “Bigomba guhinduka concert”.
Iki cyari cyo gitaramo cyabo cya mbere. Uburyo cyitabiriwe n’uburyo abantu bacyishimiye byatumye aba basore batekereza ko nyuma y’amezi atanu bahita bakora ikindi.
Kibonke yabwiye IGIHE ko mu Ukwakira 2019 bateganya kongera gukora igitaramo cyabo cya kabiri.
Ati” Nibyo rwose iki gitaramo turagifite, twakabaye twaratangiye no kwamamaza ariko hari abaterankunga tutararangiza kuvugana ku buryo byadukerereje gushyira hanze amafoto acyamamaza, imirimo yose ijyanye no kugitegura mu minsi ya vuba iraba itangiye.”
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2019. Icyakora Kibonke yavuze ko yaba amatariki ndetse n’abandi banyarwenya bazabafasha kimwe n’amakuru arambuye azagenda amenyekana mu minsi mike iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO