00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya Japhet, Docktall Kingsley na Joshefunny basize Abanyakigali bikanda imbavu (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 October 2023 saa 10:46
Yasuwe :

Abanyarwenya barimo Doctall Kingsley, Josh 2Funny, MCA Tricky, Joshua Kamirindi, Soundiata, Phronesis, Babou Joe na Micheal Sengazi; batanze ibyishimo ku Banyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya mbere cya Japhet Mazimpaka yatumiyemo abanyarwenya mpuzamahanga ‘The Upcoming Diaspora’.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, cyatangijwe n’abanyarwenya batatu bavuye muri Kaminuza zitandukanye Japhet Mazimpaka aherutse kunyuramo akora ibitaramo byabafashije kumurika impano zabo.

Soundiata waturutse muri Uganda wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itatu atangiye ibijyanye no gutera urwenya, yishimiye uko yakiriwe agaruka ku byamutunguye yabonye i Kigali.

Joshua Kamirindi yagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards by’umwihariko abagowe no kuvuga Icyongereza nk’uko bimaze iminsi bigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Babou Joe we yakomoje ku bakora ibiganiro kuri YouTube bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda.

Uyu munyarwenya yagarutse ku nkuru ya Kazungu yatumye abakobwa bagabanya ingendo bakoraga bajya gusura abahungu muri Ghetto.

Ati “Uziko ubu ngubu usigaye ubwira umukobwa ngo wansuye akakubwira ko ibyo bintu Kazungu yabiciye.”

Ubido Emeka wamamaye nka Phronesis we yavuze ko yatunguwe n’imihanda yabonye i Kigali agira ati “Mu Rwanda mufite imihanda myiza ni ukuri, iwacu uba uri mu modoka utwaye kubera imihanda ukajya kumva ukumva shene ya radiyo irahindutse.”

MCA Tricky umunyarwenya wari uturutse muri Kenya yavuze ko iyo ageze i Kigali ajya kuba i Nyamirambo.

Ati "Buriya abakene tuzi kubaho iyo ngeze i Kigali njya kuba i Nyamirambo, niho ubasha kugura umwenda wa caguwa, utagukwiye ukajya kuwugabanyisha, gusa ikibazo kibaho ni uko imifuka usanga yimukiye mu mugongo."

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri ’America’s Got Talent 2023’ yashimiye Japhet Mazimpaka watumye ahura n’Abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere.

Uyu munyarwenya yateye urwenya ku nkuru z’iwabo muri Nigeria avuga uburyo abo mu bwoko bwa Yoruba bakunze kuba abacuruzi beza.

Ati "Nigeria tugira amoko atatu, Hausa-Fulani, Igbo na Yoruba, aho nkomoka ni Yoruba buriya turi abacuruzi cyane, twanakugurisha amabuye kandi ukayagura, dukunda amafaranga kandi ntitujya tuyatakaza ku bintu bidafite agaciro."

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo yavuze ku ngendo yakoreye mu bihugu birimo Nigeria na Kenya n’uko yabibonye.

Aho yanyuze hose ngo yabonye bakunda abanyamahanga cyane ku buryo babakira mu buryo budasanzwe batitaye ku izina, gusa bikagusigira umukoro ukomeye wo gushaka inkuru ubabwira zituma baseka.

Mbere yo kwakira Doctall Kingsley, Japhet yavuze uko yabonanye n’uyu munyarwenya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance”.

Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] wasoje iki gitaramo yishimwe by’ikirenga, yaserutse mu myambaro ye igizwe n’ikositimu y’umutuku, ingofero n’igikapu kitaramo ikintu.

Iki gitaramo cyasojwe saa Sita z’ijoro ubona ko abacyitabiriye bagikeneye gutaramana n’aba banyarwenya.

Umunyarwenya Pazzo na MC Nario bafatanyije kuyobora iki gitaramo The Upcoming Diaspora
Umunyarwenya Mavide yari mu bitabiriye iki gitaramo cya mugenzi we
Umunyarwenya Joshua Kamirindi yasabye abahanzi kurebera kuri Yvan Buravan bagakora indirimbo zishobora gucurangirwa ahantu hose ndetse no mu rusengero
Umunyarwenya Babou Joe yagarutse ku nkuru ya Kazungu avuga ko yatumye abakobwa bagabanya ingendo bakoraga bajya gusura abahungu muri ghetto
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Japhet Mazimpaka yagarutse ku nkuru z'imyigaragambyo yabonye muri Kenya na Nigeria
Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yashimiye Doctall Kingsley wemeye kuza kumushyigikira ku nshuro ya mbere bari bavuganye
Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo yashimiye Arthur Nkusi ku bitekerezo yamuhaye mu mitegurire yacyo
Umukinnyi wa Filimi, Bazongere Rosine, yishimiye inkuru z'urwenya zatanzwe n'abanyarwenya banyuze muri “Diaspora Upcoming Comedy Show”
Umunyarwanda n'umunyamahanga bageze muri iki gitaramo bishimiye inkuru z'abanyarwenya bageze ku rubyiniro
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi yatashye yikanda imbavu nyuma y'urwenya yasanze muri iki gitaramo
Ubido Emeka wamamaye nka Phronesis we yatunguwe n’imihanda yabonye i Kigali
Soundiata waturutse muri Uganda ni ubwa mbere ataramiye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu atangiye ibijyanye no gutera urwenya
Nshizirungu Prince wamamaye nka Uzagende kuri moto yari yizihiwe
Muri iki gitaramo Japhet yagarutse ku bihe yanyuzemo ataramira muri Nigeria na Kenya
Michèle Iradukunda yari yagiye gushyigikira Japhet Mazimpaka abereye umuyobozi muri Magic FM
Michèle Iradukunda yananiwe kwihanganira urwenya rwari muri iki gitaramo
Michael Sengazi yagarutse ku nkuru z'abagabo basangira abagore
MCA Tricky ni inshuro ya kabiri ataramiye i Kigali
Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] yashimye imyitwarire y'Abanyarwandakazi
Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] yaserukanye imyambaro amenyereweho mu mashusho y'urwenya anyuza ku mbuga nkoranyambaga aherekezwa n'ijambo 'This Life No Balance'
Joshua Kamirindi yagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards
Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri ’America’s Got Talent 2023’ yashimiye Japhet Mazimpaka watumye ahura n’Abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere
Josh 2 Funny yanyuzwe n'urukundo yeretswe muri iki gitaramo dore ko bwari ubwa mbere ataramiye i Kigali
Inkweto Josh2Funny yaserukanye ni uku zari zimeze
Iyo wageze mu bitaramo nk'ibi by'urwenya ntibiba byoroshye kwihanganira inkuru zihavugirwa
Doctall Kingsley yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Iki gitaramo “Diaspora Upcoming Comedy Show” cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Bwiza yanyuzwe n'urwenya rwari muri iki gitaramo
Buri wese witabiriye iki gitaramo 'The Upcoming Diaspora' yari afite akanyamuneza ku maso
Benshi batashye bagikeneye gutaramana n'aba banyarwenya
Batahanye akanyamuneza ku maso
Babou Joe yagarutse ku bakora ibiganiro kuri YouTube avuga ko bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda
Umunyamakuru Augustin Mulindwa yatashye anezerewe
Alice umwe mu banyarwenya bavuye mu bitaramo Japhet Mazimpaka aherutse gukorera muri kaminuza zitandukanye
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo cya mbere Japhet Mazimpaka ateguye agashyiramo abanyarwenya mpuzamahanga nyuma y'ikindi yise Stupid Experience

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages