Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, cyatangijwe n’abanyarwenya batatu bavuye muri Kaminuza zitandukanye Japhet Mazimpaka aherutse kunyuramo akora ibitaramo byabafashije kumurika impano zabo.
Soundiata waturutse muri Uganda wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itatu atangiye ibijyanye no gutera urwenya, yishimiye uko yakiriwe agaruka ku byamutunguye yabonye i Kigali.
Joshua Kamirindi yagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards by’umwihariko abagowe no kuvuga Icyongereza nk’uko bimaze iminsi bigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Babou Joe we yakomoje ku bakora ibiganiro kuri YouTube bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda.
Uyu munyarwenya yagarutse ku nkuru ya Kazungu yatumye abakobwa bagabanya ingendo bakoraga bajya gusura abahungu muri Ghetto.
Ati “Uziko ubu ngubu usigaye ubwira umukobwa ngo wansuye akakubwira ko ibyo bintu Kazungu yabiciye.”
Ubido Emeka wamamaye nka Phronesis we yavuze ko yatunguwe n’imihanda yabonye i Kigali agira ati “Mu Rwanda mufite imihanda myiza ni ukuri, iwacu uba uri mu modoka utwaye kubera imihanda ukajya kumva ukumva shene ya radiyo irahindutse.”
MCA Tricky umunyarwenya wari uturutse muri Kenya yavuze ko iyo ageze i Kigali ajya kuba i Nyamirambo.
Ati "Buriya abakene tuzi kubaho iyo ngeze i Kigali njya kuba i Nyamirambo, niho ubasha kugura umwenda wa caguwa, utagukwiye ukajya kuwugabanyisha, gusa ikibazo kibaho ni uko imifuka usanga yimukiye mu mugongo."
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri ’America’s Got Talent 2023’ yashimiye Japhet Mazimpaka watumye ahura n’Abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere.
Uyu munyarwenya yateye urwenya ku nkuru z’iwabo muri Nigeria avuga uburyo abo mu bwoko bwa Yoruba bakunze kuba abacuruzi beza.
Ati "Nigeria tugira amoko atatu, Hausa-Fulani, Igbo na Yoruba, aho nkomoka ni Yoruba buriya turi abacuruzi cyane, twanakugurisha amabuye kandi ukayagura, dukunda amafaranga kandi ntitujya tuyatakaza ku bintu bidafite agaciro."
Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo yavuze ku ngendo yakoreye mu bihugu birimo Nigeria na Kenya n’uko yabibonye.
Aho yanyuze hose ngo yabonye bakunda abanyamahanga cyane ku buryo babakira mu buryo budasanzwe batitaye ku izina, gusa bikagusigira umukoro ukomeye wo gushaka inkuru ubabwira zituma baseka.
Mbere yo kwakira Doctall Kingsley, Japhet yavuze uko yabonanye n’uyu munyarwenya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance”.
Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] wasoje iki gitaramo yishimwe by’ikirenga, yaserutse mu myambaro ye igizwe n’ikositimu y’umutuku, ingofero n’igikapu kitaramo ikintu.
Iki gitaramo cyasojwe saa Sita z’ijoro ubona ko abacyitabiriye bagikeneye gutaramana n’aba banyarwenya.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!