Kampani Kigaliwood Cinema y’umuhanzi VD Frank yatumiye abanyarwenya bagera kuri 40 bo muri Uganda bitwa ‘The Ebones’ bazataramira Abanyarwanda mu bitaramo bibiri bazaba bari umwe n’umuhanzi Ragga Dee.
Ibi bitaramo bisanzwe bimenyerewe ku izina rya ‘The Drum Beat Enguliko’ bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2013 muri Serena Hotel no ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2013 kuri Stade Ntoya Amahoro y’i Remera.
Muri ibi bitaramo kandi hazagaragaramo abahanzi nyarwanda barimo Tom Close na Ama-G The Black n’abandi.
Aganira na IGIHE, umuhanzi VD Frank yavuze ko aba banyarwenya bazaba bari mu Rwanda nta kabuza kandi ko biteguye gushimisha abakunzi babo.
Yavuze kandi ko bazajya ku rubyiniro barenga 20 nk’umwe mu mwihariko wabo.
Kwinjira muri ibi bitaramo ni ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi bitanu na cumin a bitanu.



















TANGA IGITEKEREZO