Nyuma yuko abahatana bose bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, batoranyijwemo abanyempano 18 bahize abandi. Ni bo bazahatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, hakazavamo abazatoranywamo uzegukana $50 000 nk’igihembo nyamukuru.
Hagiye gukurikiraho ibitaramo noneho bizajya birebwa imbonankubone, aho aba banyempano 18 bagiye kurushanwa imbere y’akanama nkemurampaka ndetse binaca kuri televiziyo zitandukanye zisanzwe zerekana iri rushanwa.
Abanyarwanda bane ni bo bakomeje muri iki cyiciro barimo Elisha The Gift, Peace Hoziyana, Itorero Himbaza ry’Abarundi baba mu Rwanda rivuza ingoma n’itorero Intayoberana ryoherejeyo abana babyina Kinyarwanda.
Abatoranyijwe bandikiwe ubutumwa bamenyeshwa ko bari mu batsindiye kwinjira muri iki cyiciro nyuma y’uko harebwe amashusho yuko bitwaye, icyakora biracyagizwe ibanga.
Umwe mu bategura East Africa’s Got Talent, Lee Ndayisaba, yabwiye IGIHE ko ku wa Gatandatu aribwo hazamenyekana 18 bagiye guhatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa. Aha yasubizaga umunyamakuru wari umubajije Abanyarwanda bagize amahirwe yo gukomeza.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 aba mbere (Banamaze kugera muri Kenya) bazaca imbere y’akanama nkemurampaka aho bazaba bahatanira kwinjira mu ba mbere bazaba bahatanira igihembo nyamukuru ku munsi wa nyuma w’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO