00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano b’i Nyamasheke banyuzwe na ArtRwanda-Ubuhanzi yabereye iwabo bwa mbere

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 30 November 2023 saa 02:28
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryabereye mu Karere ka Nyamasheke ahatangirijwe urugendo rwo guhitamo abanyempano mu ngeri zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba.

I Nyamasheke hahuriye urubyiruko rwo muri aka Karere, urw’i Rusizi ndetse na Karongi rwanyuze imbere y’akanama nkemurampaka rwerekana impano zarwo.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rishaka ndetse rikanashyigikira abanyempano mu nganda ndangamuco mu gihugu hose.

Muri Nyamasheke by’umwihariko ni bwo bwa mbere iri rushanwa ryahageze ndetse ni ho hatangirijwe urugendo rwo gushaka abanyempano mu Ntara y’Iburengerazuba.

Urubyiruko rwaho rwishimiye kwegerezwa iri rushanwa, riri kuba ku nshuro ya gatatu, ruvuga ko riruha amahirwe yo kwerekana impano yarwo.

Umusizi Uwababyeyi Vivianne ufite impano yihariye mu kuvuga imivugo ni umwe mu bitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi muri Nyamasheke.

Uyu muhanzi w’imyaka 20 asanzwe azwi cyane mu kuvuga imivugo ndetse hari uwo yahimbiye Perezida Kagame yise “Mfura ifubitse u Rwanda”.

Imbere y’akanama nkemurampaka yavuze Umuvugo yise “Ikunde”, avugamo uko abato bakwiye kwikunda, bakishimira ubuto bwabo kuko ubukunze aba indashyikirwa.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye kubona amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro kuko bimwereka ko impano ye ishyigikiwe.

Yagize ati “Ndashaka gutanga umusanzu nanjye niha umusanzu, ubusizi ni inzira nziza yo kunyuzamo ubutumwa.’’

Uwababyeyi avuka mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke. Yavuze ko kuba bahabwa urubuga rwo kwerekaniraho impano zabo ari ingenzi cyane.

Umusizi Uwababyeyi Vivianne afite impano yihariye mu kuvuga imivugo

Umunyarwenya Niyiturinda Samuel yavuze ko yishimiye kuba irushanwa ryegerejwe hafi y’iwabo kuko byamworohereje kuryitabira.

Yagize ati “Irushanwa twarwishimiye, ni ryiza kuri twebwe kuko ryatwegereye. Gusa kuko tutaba tumenyereye ibintu by’amarushanwa, byatugoye ariko ubutaha tuzategereza.’’

“Navanye hano isomo ryo gukora cyane nkongeramo imbaraga, ubutaha nanjye nkazakomeza.’’

Umuraperi Rukundo Zabron na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko icyo yakuyemo ari ukudacika intege.

Ati “Gahunda ni ugukora cyane ku buryo ubutaha tuzatsinda.’’

Umuraperi Rukundo Zabron yavuze ko nubwo atakomeje mu kindi cyiciro ariko atazacika intege mu rugendo rwe nk'umuhanzi

ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa ryitabirwa n’abahanzi bari hagati y’imyaka 18-30, bahatana mu byiciro birimo Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Mu Karere ka Nyamasheke hakiriwe abanyempano basaga 120. Amarushanwa y’ibanze muri ArtRwanda-Ubuhanzi mu Burengerazuba yakomereje i Rubavu kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2023.

Amafoto: ArtRwanda-Ubuhanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages