00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano b’i Rubavu bamwenyuye ubwo hatangwaga ibihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 May 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bahize abandi mu myaka itatu ishize bahawe ibihembo mu birori bya “Rubavu Music Awards & Talent Detection”, byabaye ku nshuro ya mbere, muri Kivu Intare Arena.

Ibi bihembo byateguwe ku bufatanye bwa Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle n’Akarere ka Rubavu, bigamije guteza imbere impano ziganjemo iz’urubyiruko mu muziki n’imyidagaduro muri rusange.

Ni birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, Mugaba Jonathan wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, hamwe n’abandi banyacyubahiro.

Umuyobozi wa Future Novelty Company, Ruterana Fredy, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigera ku ntego no guhesha agaciro umuhanzi wo mu Ntara.

Ati "Ni umunsi udasanzwe kuri twe kuko winjiye mu mateka y’umuziki wa Rubavu nyuma y’imyaka 13 habaye igikorwa nk’iki cya Gisenyi Music Awards.”

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, yavuze ko iki gikorwa kigamije guhesha agaciro impano ziri muri aka Karere.

Ati "Ntitujye duhora twitabira ibitaramo by’ahandi cyangwa dukurikirana iby’ahandi, dusize iby’iwacu i Rubavu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira impano, ndetse ko ibibazo byose byagaragajwe bizahabwa umurongo.

Ati "Akarere ka Rubavu turiteguye. Ibyo mwagaragaje byose nzabijyana mu bandi dukorana, dukomeze tubyinjize mu igenamigambi.”

Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo muri ‘Rubavu Music Awards’:

Best Male Artist: Fica Magic
Best Female Artist: Ka Nyota
Best R&B Singer: Fica Magic
Best HipHop Artist: Josskid
Best Group: The Same
Best Gospel Artist: Alicia & Germaine
Song of the Year: Kunda Cyane
Video of The Year: Kunda Cyane
Best Dj: Selekta Dady
Best Photographer: Kevin
Best Audio Producer: Bertz Beat
Best Video Director: Big Deal

Niyomugabo Leandre wamamaye mu itangazamakuru kuri TV10 n'ahandi hatandukanye ni we wayoboye ibi birori
Ahabereye iki gikorwa hari hakubise huzuye
Abantu batandukanye bo mu Karere ka Rubavu bari babukereye
Bolingo Paccy umuhanzi wize Umuziki ku Nyundo na we yararirimbye
Iki gikorwa cyari kigamije guhemba abanyempano bo mu Karere ka Rubavu
Alicia & Germaine ni bamwe mu begukanye ibihembo
Mighty Popo ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
The Same yihariye ibihembo muri iki gikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira impano, ndetse ko ibibazo byose byagaragajwe bizahabwa umurongo
Bushali na Yampano baririmbye muri iki gikorwa
Meya wa Rubavu, Prosper Mulindwa, yahembye Fica Magice watwaye ibihembo byinshi
Umunyamakuru wa RBA Rubavu, Fred Ruterana, Shamy Shift na Thybo bose bagize FNC yateguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages