00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 550 barimo abahagarariye Netflix na Amazon Prime bategerejwe muri Mashariki Film Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Abantu basaga 550 barimo abakora mu bigo bikomeye mu gusakaza no gutunganya filime nka Netflix na Amazon Prime, bategerejwe mu iserukiramuco rikomeye rya Mashariki African Film Festival (MAFF) rigiye kuba ku nshuro ya 11.

Iri serukiramuco riteganyijwe kuba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2025 i Kigali. Abazitabira bazaturuka hirya no hino ku isi, harimo mu Burayi, Amerika ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa MAFF, Tresor Senga, yavuze ko uretse abashyitsi batandukanye barimo abakora filime n’abandi bafite aho bahuriye na sinema, kuri iyi nshuro biteze ko iri serukiramuco ryakwitabirwa na bamwe mu bayobozi muri Netflix na Amazon Prime.

Ati “Tuzagira abantu bahagarariye Netflix na Amazon Prime mu iserukiramuco. Ibi bisobanuye ko abazazana imishinga yabo bagomba kuyitunganya ku rwego rukwiye. Ni amahirwe akomeye ku bakora filime bagamije gushyira imishinga yabo ku isoko mpuzamahanga.”

Hazaba n’igice cyiswe “Mashariki Market” cyangwa “Masharket”, cyateguwe nk’urubuga mpuzamahanga rw’isoko ry’ibihangano. Aha ni ho abahanzi, abanditsi n’abatunganya filime bazabona uburyo bwo guhura n’abashoramari, bagashaka amahirwe mashya yo guteza imbere ibihangano byabo.

Uretse ibikorwa bitandukanye bizabera muri iri serukiramuco, hazabaho guhemba abakinnyi ba filime bitwaye, ndetse kugeza mu cyiciro cya People’s Choice gihatanye abakinnyi b’abanyarwanda bakomeye amatora yaratangiye.

Aba bagabo n’abagore batandukanye bazwi muri sinema bari gushakishwamo uzegukana imodoka muri buri cyiciro. Ni amatora amaze igihe kitari kinini atangiye cyane ko yatangiye tariki 15 Nzeri 2025. Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano https://watch.rw/voting/mashariki-film-festival-people-choice-award

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga yavuze ko hategerejwe abashyitsi bazaturuka muri Netflix na Amazon Prime
Mashariki Film Festival igiye kongera kuba ndetse bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda bayihatanyemo baheruka kugaragara mu isozwa rya Shampiyona y'Isi y'Amagare yaberaga mu Rwanda
Mashariki Film Festival imaze imyaka 11 ibera i Kigali
Mama Sava na Kecapu ni bamwe mu bahatanye mu bihembo bizatangirwa muri iri serukiramuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages