Iri serukiramuco riteganyijwe kuba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2025 i Kigali. Abazitabira bazaturuka hirya no hino ku isi, harimo mu Burayi, Amerika ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa MAFF, Tresor Senga, yavuze ko uretse abashyitsi batandukanye barimo abakora filime n’abandi bafite aho bahuriye na sinema, kuri iyi nshuro biteze ko iri serukiramuco ryakwitabirwa na bamwe mu bayobozi muri Netflix na Amazon Prime.
Ati “Tuzagira abantu bahagarariye Netflix na Amazon Prime mu iserukiramuco. Ibi bisobanuye ko abazazana imishinga yabo bagomba kuyitunganya ku rwego rukwiye. Ni amahirwe akomeye ku bakora filime bagamije gushyira imishinga yabo ku isoko mpuzamahanga.”
Hazaba n’igice cyiswe “Mashariki Market” cyangwa “Masharket”, cyateguwe nk’urubuga mpuzamahanga rw’isoko ry’ibihangano. Aha ni ho abahanzi, abanditsi n’abatunganya filime bazabona uburyo bwo guhura n’abashoramari, bagashaka amahirwe mashya yo guteza imbere ibihangano byabo.
Uretse ibikorwa bitandukanye bizabera muri iri serukiramuco, hazabaho guhemba abakinnyi ba filime bitwaye, ndetse kugeza mu cyiciro cya People’s Choice gihatanye abakinnyi b’abanyarwanda bakomeye amatora yaratangiye.
Aba bagabo n’abagore batandukanye bazwi muri sinema bari gushakishwamo uzegukana imodoka muri buri cyiciro. Ni amatora amaze igihe kitari kinini atangiye cyane ko yatangiye tariki 15 Nzeri 2025. Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano https://watch.rw/voting/mashariki-film-festival-people-choice-award



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!