00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Bruce Melodie , The Ben, Mariya Yohana na Bwiza bagaragaje icyatumye bahitamo gushyigikira Paul Kagame

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 June 2024 saa 09:28
Yasuwe :

Muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari mu bihe byo kwitegura amatora, abahanzi ni bamwe mu bari kugira uruhare muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bahataniye imyanya mu inteko ishinga amategeko ndetse no ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Abahanzi barimo Bwiza nk’umuhanzikazi ugiye gutora ku nshuro ya mbere, Bruce Melodie ,The Ben, Mariya Yohana, Noopja, Willy Ndahiro bifashishije urubuga rwa x (yahoze ari twitter ) bagaragaza icyatumye bahitamo gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame uhataniye umwanya wo kuyobora u Rwanda.

Bwiza nk’ugiye gutora ku nshuro ya mbera avuga ko yagize amahirwe yo kuba mu gihigu cyerekana ko ibikorwa byose yakora byagira aheza bigera ndetse ashimangira ko Kagame ari umuntu udasanzwe, bityo ibyo akora ariho abikomora.

Ati “Narishimye cyane kuba ngiye gutora nahoraga mbireba abandi bagiye gutora, ariko ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane Paul Kagame, nka njye mbona ariyo mahitamo meza yo kugira ngo akomeze atuyobore nk’Abanyarwanda ninayo mpamvu y’indirimbo ‘Ogera’.”

Uyu muhanzikakazi yakomeje avuga ko yaganiriye na bamwe mu banyamahanga bifuza gushora imari mu Rwanda bamubwiye ko bahisemo u Rwanda kubera ko bahabonye umutekano udasanzwe bitandukanye n’ibyo babonye ahandi mu bihugu bikikije urw’imisozi igihumbi.

Bruce Melodie yagaragaje imbogamizi yahuye nazo agitangira umuziki n’uko zagiye zikemuka bitewe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Ati “Ubu umuziki umaze kuba umurimo bitarimo ko noneho umuntu avuka afite impano ahubwo hasigaye hari amashuri abyigisha aho bigeze harashimishije. Ibikorwaremezo byari imbogamizi ku muhanzi.”

“Kubona aho umuhanzi ahuriza abantu be bakidagadura kandi ari naho dukura amafaranga byari bigoranye kuhabona ariko ibyo nabyo byarakemutse ibintu bigenda biryoha n’abantu bakuze batangiye kubona umuhanzi nk’umuntu wagirira igihugu akamoro.”

Ubwo yari ageze ku mukandida ashyigikiye mu matora, Bruce Melodie yavuze ko ibyinshi yakoze we ubwe abizi atabyize mu mashuri gusa ahubwo yabyiboneye ubwe n’amaso.

The Ben we yavuze ko nk’umuntu wabaye mu muhanga abona agaciro Abanyarwanda bafite iyo hanze kadasanzwe ugereranyije n’imyaka yashize.

Ati “Agaciro Umunyarwanda afite uyu munsi ntabwo byigeze bibaho, ntekereza ko bitigeze bibaho , icyubahiro abantu baduha uko batubona aho tugeze ubona ko hari intera ikomeye twagezeho. Kugira ngo tubashe gukora ibyo dukora dutekanye dutuje ndetse ibyo dukora bikagera ku bo bigomba kugeraho mu bihe bikwiriye ni intambwe ikomeye cyane.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ibikorwa u Rwanda rwakira birimo Trace Awards, Move Afrika n’ibindi byerekana ko leta ishyigikiye iyaguka ry’uruganda rw’imyidagaduro.

The Ben yasabye urubyiruko kudaha agaciro ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bigoreka amateka y’igihugu, ahubwo bakwiriye kugaragaza ukuri kwayo nk’uko babona aho aho igihugu kigeze.

The Ben avuga ko nk’umuhanzi wavukiye muhanga byatewe n’amateka igihugu cyari kirimo ariko ubu ari mu gihugu ibi byose abikesha FPR Inkotanyi.

Mariya Yohana avuga ko nk’umubyeyi afite byinshi azi ku mateka y’igihugu afite indirimbo nyinshi zivuga kuri Perezida Kagame zivuga yakoze ibishoboka byose akagira aho ageza igihugu, hari abavuga n’abatavuga ariko mu by’ukuri turamushimiye.

Ati “Ni iby’icyubahiro kumugira ndetse ibyo afite yakoze naho agejeje ubu hasigaye utundi duke cyane , abana bahari bahange neza nk’uko byakagombye ibyo akora bidutera gukomeza guhagararana nawe igihe cyose.”

By’umwihariko abari mu ruganda rw’imyidagaduro barimo Ndiwimana Jean Paul [Noopja], Willy Ndahiro n’abandi bashimye intambwe Paul Kagame amaze kugezaho igihugu mu ngeri zose ndetse atibagiwe n’uruganda rw’imyidagaduro bituma bakomeza kumushyigikira agakomeza kubayobora mu bihe biri imbere.

Bwiza na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bakomeje guherekeza umukandida wa FPR Inkotanyi , Paul Kagame uhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere
Umuhanzikazi Bwiza avuga ko nubwo agiye gutora bwa mbere yahisemo gushyigikira Paul Kagame nk'umuyobozi wagaragaje ko abagore nabo bafite imbaraga zo gukora kugera no ku byananiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages