Iki gitaramo cyari nk’integuza y’icyitwa ‘Spinny&Friends Festival’ DJ Spinny yitegura gukorera i Kigali ku wa 8 Kanama 2026, icyakora na cyo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Uretse kuba cyacuranzemo abahanga mu kuvanga imiziki bo muri Uganda, ni igitaramo cyari kiganjemo abashyitsi benshi bari i Kigali bitabiriye imikino ya BAL iri kuhabera.
Nyuma y’abavanga imiziki barimo DJ Melvyn, City Girl uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki wa Uganda na we yafashe umwanya asusurutsa abakunzi be.
Uyu mukobwa yaje gukorerwa mu ngata na Etania unaherutse gutaramira muri BK Arena ubwo yasusurutsaga abitabiriye imikino ya BAL, na we atanga ibyishimo ku bari muri iki gitaramo bari bakoraniye muri ‘Atelier du vin’.
Etania yavuye ku rubyiniro aha umwanya DJ Spinny wavangaga imiziki afatanyije na DJ Dush maze si ugususurutsa abakunzi b’umuziki bari muri Atelier du vin karahava.
Uko bavangaga imiziki, niko MC Morgan na we waturutse muri Uganda yibutsaga abitabiriye iki gitaramo ko ku wa 8 Kanama 2026 bashonje bahishiwe muri ‘Spinny&Friends Fest’.
Amafoto: Fidel Nzayisingiza



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!