00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariana Grande na Leonardo DiCaprio batahiye aho: Ibyaranze The Golden Globe Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 January 2026 saa 03:39
Yasuwe :

Filime zitandukanye ndetse n’abakinnyi bazo begukanye ibihembo bikomeye mu birori byo gutanga ibihembo bya ‘The Golden Globe Awards’, byabaye ku nshuro ya 83.

Ni ibirori byabereye Beverly Hilton muri Beverly Hills muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Mutarama 2025, biyoborwa n’umunyarwenya Nikki Glaser.

The Golden Globe Awards ni ibihembo bihabwa abahanzi, abayobozi n’abanditsi b’ibihangano mu bijyanye na filime zerekanirwa mu nyubako za sinema n’izigaragara kuri televiziyo zitwaye neza mu mezi 12 ashize.

Mu byiciro by’izerekanirwa mu nzu ‘One Battle After Another’ ya Paul Thomas Anderson ni yo yabaye iya mbere mu kwegukana ibihembo byinshi.

Iyi filime yegukanye ibihembo bitatu bikomeye, birimo icya ‘Best Film - Musical or Comedy’, ‘Best Director’ na ‘Best Screenplay’.

Iyi ntsinzi ntiyagarukiye gusa ku muyobozi wa filime n’inkuru yayo, kuko Teyana Taylor yamuhesheje n’intsinzi mu cyiciro cya ‘Best Supporting Actress’, atsinda abandi barimo Ariana Grande wakinnye muri ‘Wicked: For Good’.

Mu cyiciro cya ‘Best Actor - Musical or Comedy’, Timothée Chalamet yegukanye igihembo kubera uko yakinnye muri ‘Marty Supreme’, atsinda abakinnyi bakomeye barimo Leonardo DiCaprio, wari uhatanye abikesha ‘One Battle After Another’.

Filime yitwa ‘Sinners’ yabaye imwe mu zahize izindi, aho yegukanye ibihembo bibiri bikomeye.

Yatsindiye icya ‘Cinematic and Box Office Achievement’, igaragaza ko itari filime yashimwe gusa, ahubwo yaninjije amafaranga menshi ku isoko. Ludwig Göransson wayikinnyemo yegukanye igihembo cya ‘Best Original Ccore’.

Filime ‘Hamnet’ yegukanye igihembo cya ‘Best Film - Drama’ na Jessie Buckley wayikinnyemo abona icya ‘Best Actress - Drama’.

Mu byiciro bya filime zica kuri televiziyo, ‘Adolescence’ ya Netflix yakomeje kugaragaza ubudahangarwa bwayo, yegukana ibihembo bibiri bikomeye muri bine yatahaniye.

Yatsindiye icya ‘Best Limited Series’, naho Stephen Graham atahana icya ‘Best Actor – Limited Series’.

Yatsinze kandi mu cyiciro cya ‘Best Supporting Actress (television)’, igihembo cyahawe Erin Doherty, naho Owen Cooper w’imyaka 16 wayigaragayemo akayiryoshya yegukanye icya ‘Best Supporting Actor (television)’.

Indi filime y’uruhererekane yitwaye neza ni ‘The Pitt’, yegukanye ibihembo bibiri. Yahawe igihembo cya ‘Best Series - Drama’, naho Noah Wyle uyikinamo atwara icya ‘Best Actor - Drama’.

Filime yitwa ‘The Studio’ yatsindiye igihembo cya ‘Best Series - Comedy or Musical’, naho Seth Rogen ayihesha n’icya ‘Best Actor - Comedy or Musical’, bituma na yo yegukana ibihembo bibiri.

Abakinnyi batandukanye ba filime babanje guseruka ku itapi itukura mbere y'itangwa ry'ibihembo
Filime ya 'Adolescence' iri muri filime zegukanye ibihembo byinshi
Owen Cooper w’imyaka 16 wagaragaye muri 'Adolescence' akayiryoshya yegukanye igihembo cya 'Best supporting actor (television)'
Filime ya 'One Battle After Another' na yo yegukanye ibihembo byinshi
Priyanka Chopra ni umwe mu batangaje abegukanye ibihembo
Selena Gomez na Benny Blanco baheruka kurushinga bari bitabiriye ibi birori
Taylor Teyana ni uku yaserutse
Filime ya 'Sinners' yakunzwe n'abatari bake na yo yegukanye ibihembo byinshi
Taylor Teyana yahobeye Ariana Grande bari bahanganiye igihembo
Taylor Teyana yahobeye Ariana Grande bari bahanganiye igihembo
Filime ya 'The Hamnet' yegukanye ibihembo bibiri
Jennifer Lopez ni we washyikirije Timothée Chalamet igihembo yegukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages