Ibi ni bimwe mu byasembuye Ishuri rya Kigali International Community School ribinyujije mu ishami rya muzika ryataramiye abarwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku wa 20 Gicurasi 2023.
Ni igikorwa cyanyuze benshi yaba abarwayi ndetse n’ababarwaje bishimiye kubona abana bato ba KICS babacurangira piano ndetse bakanyuzamo bakanabaririmbira indirimbo zibaremamo icyizere nka ‘God Will Make a Way’ ya Don Moen n’izindi.
Umwe mu barwariye muri ibi bitaro yatangarije IGIHE ko iki gikorwa cyatumye yongera kugarura akabaraga nyuma y’igihe yari amaze arwaye dore ko yabazwe ibihaha muri Nzeri 2022.
Ati “Ni igikorwa cyiza, njye nk’umuntu wabazwe ibihaha muri Nzeri hari igihe umuntu ageramo akiheba ariko ibi biramufashije cyane kuko umuziki ni ikintu gifasha abantu kuruhuka mu mutwe cyane nk’abarwaye.”
“Niba nari maze igihe ndi ku gitanda nkabona abantu baza kundirimbira nkabasha kuva mu cyumba nkajya hanze, bituma ntuza mu mutwe kuko bingaragariza ko ntari njyenyine mbese ni ihumure. Iyo ubona abana bato baririmba biragushimisha cyane.”
Abitabiriye iki gikorwa basabye ko cyajya kiba kenshi gashoboka n’ahandi mu bindi bitaro biri hirya no hino mu Rwanda.
Sandra Lebrikaitė umuhanzikazi wo muri Lithuania wavuze ko afite gahunda yo gutura mu Rwanda, ni umwe mu bishimiye gutaramira abari bitabiriye iki gikorwa abaririmbira indirimbo zirimo ‘Can’t help falling in love’ yaririmbwe na Elvis Presley na ‘On my Own’ yavuye muri filime Les Misérables ishingiye ku gitabo cya Victor Hugo bihuje izina.
Umwe mu banyeshuri ba KICS, Jesse Banda yavuze ko yishimiye gusangiza abantu impano afite no kumurika ibyo yize.
Ati “Byari byiza kuko byaduhaye amahirwe yo kwerekana impano dufite kandi byagenze neza cyane, nabonaga babyakira neza umuziki ufasha abantu kuruhuka mu mutwe, abarwaye nabo ntibakwiye guheranwa n’ububabare ngo bumve ari bonyine burya natwe turabazirikana.”
Nyuma yo gutarama aba banyeshuri ba Kigali International Community School bigishwa na Eunsook Lee batanze impano ku barwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Kigali International Community School ni ishuri rya gikirisitu ryashinzwe mu 2006, ritanga gahunda y’uburezi ku bana bato bari munsi y’imyaka 5 kugeza kuri 12.
KICS yigisha abana bose bava mu bihugu bitandukanye amasomo n’ubwo itanga mu mashuri ifite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!