Iki gikorwa cyabereye muri Leta ya Lagos. Abareberera inyungu z’uyu muhanzikazi batangaza ko abari bashatse kumushimuta bamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Alagbon iri mu gace ka Ikoyi.
Aba bajyanama be bemeza ko kugeza ubu Tiwa Savage n’umuryango we bamerewe neza kandi batekanye.
Umuvugizi wa Polisi, CSP Oluniyi Ogundeyi, yemeje aya makuru avuga ubu bamaze guta muri yombi abantu bane bakurikiranyweho iki cyaha.
Abanyamakuru batandukanye muri Nigeria bashyira mu majwi umushoferi mushya wa Tiwa Savage bavuga ko ariwe waba uri inyuma y’iki gitero.
Bivugwa ko yagiye atanga amakuru kuri bagenzi be bari bafatanyije umugambi wo gushimuta uyu muhanzikazi umaze imyaka 13 muri muzika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!