Mu itangazo Alain Mukurarinda yashyize hanze ryavugaga ko ubuyobozi bushinzwe gucunga, kurengera no kubungabunga uburenganzira ku bihangano bya Nsengiyumva François na Karasira Clarisse bwihanangiriza umuntu wese ukoresha ibihangano by’aba bahanzi mu bikorwa bitandukanye bimubyarira inyungu ko azajyanwa mu mategeko mu gihe azaba nta burenganzira yabisabiye mu nyandiko.
Iri tangazo ntirireba, utubari, radiyo, televiziyo n’ahandi hantu hose hateranira abantu bari munsi y’abantu 500.
Mukurarinda yabwiye IGIHE ko ibi bintu yabikoze kubera ko hari impagarara ziherutse kuvuka ziturutse ku bantu bigeze kwiyitirira umwe mu bahanzi be bakambura abantu amafaranga.
Ati “Nasohoye ririya tangazo kubera ko hari ababikoze ndetse hari n’ababikoresheje mu bucuruzi bwabo babeshya abantu ko umwe muri abo bahanzi ari bubataramire maze ataje biteza impagarara n’umutekano muke.”
Yungamo ati “Hari n’abandi bagerageje kubeshya umwe muri abo bahanzi ko natanze uburenganzira bw’uko ajya kubataramira bamuha n’amafaranga nabyo bigarukira kure. Ntabwo twifuza ko ibintu nk’ibyo byongera, turashaka gukorera mu mucyo, ubwumvikane n’ubwubahane.”
Mu minsi yashize mu kabari kamwe gaherereye i Nyamirambo abantu babeshywe ko baratamirwa na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ maze bamubuze bateza umutekano muke ndetse bamwe bigabiza ibikoresho bimwe byo muri ako kabari, barabimena ibindi barabitahana.
Mariya Jeanne niyo ndirimbo yamenyekanishije Nsengiyumva
Twapfaga iki ya Clarisse Karasira ni imwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe



















TANGA IGITEKEREZO