00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore 77 bari guhatanira ikamba rya Mr Rwanda

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 31 March 2022 saa 12:23
Yasuwe :

Abasore 52 batoranyijwe guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Mr Rwanda, batumye umubare w’abahatanira iri kamba ku rwego rw’Igihugu ugera kuri 77.

Ijonjora ryo gushakisha abasore bazahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Mr Rwanda ryabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2022.

Mu basore 77 bahataniraga itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa 52 nibo babashije kubona itike, mu barenga 400 bari bariyandikishije.

Mu bitabiriye iri jonjora bakanahakura itike harimo umuhanzi Junior wubatse izina mu itsinda rya Juda Muzik, uyu akaba afite umushinga wo gukora ubukangurambaga bujyanye no kurwanya ihungabana no guheranwa n’agahinda gakabije mu rubyiruko.

Uretse uyu muhanzi, mu babonye itike harimo Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uyu yagaragaje ko abafite ubumuga nk’ubwe bagihangayikishijwe no kutabona uko batambutsa ubutumwa bwabo.

Buri musore wari witabiriye iri jonjora yiyerekaga akanama nkemurampaka aho mu bibazo babajijwe cyane ari ku bijyanye n’umuco, iterambere ry’Igihugu, imishinga yabo n’ibindi.

Mu bari bagize akanama nkemurampaka nk’uko bisanzwe harimo umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Royal Fm, Sunday Justin na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi Perezida wa Imanzi Ltd itegura iri rushanwa rya Mr Rwanda.

Abasore 52 batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali biyongereye kuri batanu batorewe guhagararira Intara y’Iburasirazuba, umunani bahagarariye Iburengerazuba, barindwi bahagarariye Amajyaruguru na batanu bahagarariye Amajyepfo.

Abagize akanama nkemurampaka muri Mr Rwanda
Umuhire Rebecca usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM ni we wayoboye igikorwa cyo gushakisha abahagarariye Intara zose muri Mr Rwanda
Barindwi batorewe guhagararira Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Mr Rwanda
Intara y'Iburengerazuba ihagarariwe n'abasore umunani
Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abasore batanu
Batanu bahagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Mr Rwanda

Bamwe mu basore 52 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Mr Rwanda

Junior wo mu itsinda rya Juda Muzika ni umwe mu bari guhatanira ikamba rya Mr Rwanda
Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari mu babonye itike yo guhatanira ikamba rya Mr Rwanda
Buri wese yakoze ku mwambaro wamuhesha itike yo kwinjira muri Mr Rwanda
Imyenda yo muri Afurika iri muyo aba basore baba bitwaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages