Haba abakora mu myidagaduro, itangazamakuru, imikino n’ibindi, usanga ari ibintu bitondera ndetse banateguye haba mu bitaramo, amafoto, n’amashusho y’indirimbo.

Nubwo buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo arusheho gusa neza, hari bimwe mu byamamare mu Rwanda bihiga ibindi byagera ku ngingo yo kuberwa byo bikaba akarusho.

Christopher Muneza

Muneza Christopher umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe kinini mu muziki, ni umwe mu basore bagaruka kenshi ku rutonde rw’abambara neza bakaberwa mu byamamare.

Uyu musore nta hwema kwambara neza kandi akaberwa haba mu bitaramo, mu mashusho y’indirimbo n’amafoto ashyira kumbuga nkoranyambaga, abigaragariza buri wese.

Christopher wahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2022 mu kugaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, yakoze indirimbo zakiriwe neza n’abakunzi be zirenza miliyoni z’abazireba kuri Youtube.

Andy Bumuntu

Uretse kuba yarigaruriye imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ijwi rye, Andy Bumuntu ari mu basore b’ibyamamare bambara neza bakaberwa ku mafoto ndetse n’amashusho y’indirimbo.

Kayigi Andy Dick Fred usigaye yarinjiye mu mwuga w’itangazamakuru kuri Kiss FM, aherutse gusohora Album ye yise ‘Pleasure and Pain’ irimo indirimbo nka Free, Nzagukumbura, n’izindi.

Gad

Nshimiyimana Gad wamenyekanye cyane mu 2022 mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo, ari mu basore bagaragaye uyu mwaka ko bambara bakaberwa, abinyujije mu mafoto ndetse n’ibitaramo yitabira.

Gad ari mu bahanga mu gutuganya amashusho y’indirimbo byagaragariye mu z’abahanzi bakomeye nka Akinyuma ya Bruce Melodie, Tobora ya Knowless, Suwejo ya Yago n’izindi, imyamabarire ye ikurura benshi mu ba mukurikira buri munsi.

Dj Toxxky

Ntwali Arnold wamenyekenye nka Dj Toxxyk umwe mu bavanga umuziki bazwi mu Rwanda akaba na ‘Brand Ambassador’ w’inzu y’imideli ‘Moshions’.

Kenshi Dj Toxxyk akunze kugaragara yambaye imyenda ya ‘Made in Rwanda’ igezweho kandi ikamubera, haba iya Moshions, House of Tayo n’izindi.

Massamba Intore

Intore Massamba ukunzwe mu kuririmba indirimbo za gakondo ndetse n’izikomeza urukundo rw’igihugu, kwambara neza akaberwa byagaragariye buri wese ko ari ibintu bye.

Massamba akunze kwambara imyenda ya ‘Made In Rwanda’ akaba yambikwa na ‘Joyce Fashion House’ mu bitaramo, mu birori, n’ahandi kandi ikamubera.

Platini

Nemeye Platini ni umwe mu bahanzi bakunze kwambara imyenda y’amabara atangaza benshi ndetse ibyo yambaye bikamubera.

Platini ni umuhanzi wita ku myambarire haba mu bitaramo, amafoto asangiza abamukirikira ku mbuga nkoranyambaga n’amashusho y’indirimbo.

Platini ari mu bahanzi bamaze kugera ku rwego rushimishije ageza kure umuziki nyarwanda, ataramira mu bihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe Amerika n’ahandi.

Rwatubyaye Abdoul

Myugariro w’ikipe y’amavubi Rwatubyaye Abdoul ari mu basore bambara neza, kubera imiterere n’igihagararo bye akaberwa mu myambaro ya ‘costume’, iya sport ndetse n’iyindi.

Uretse kuba akurura benshi mu bijyanye n’imyambarire, Rwatubyaye n’umusore uhagaze neza mu mupira w’amaguru, akaba ari na kapiteni y’ikipe ya Rayon Sport ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

The trainer

Izere Laurien wamenyekanye ku izina rya ‘The Trainer’ mu bijyanye no gufasha abantu mu kugorora umubiri ndetse no kumurika imideli.

Ari mu basore bambara bakaberwa bigatuma yifashishwa n’ibigo by’ubucuruzi , ngo abimurikire imyenda kumbuga nkoranyambaga.

Usibye kumurika imideli, The Trainer aranayihanga abinyujije muri brand ye ‘RICH MEN Looks’ ikora imyenda y’abagabo.

Rocky Kimomo

Uwizeyimana Marc wamenyekanye nka Rocky Kimomo cyangwa se Kirabiranya mu gusobanura filime, ni umwe mu basore bambara neza bakaberwa.

Ni umusore uberwa bitewe ni imiterere n’igihagararo cye, bigaragarira mu bitaramo aba yitabiriye ndetse n’amafoto asangiza abamukurika ku mbuga nkoranyambaga.

Rocky Kimomo afite sosiyete yise ‘Rocky Entertainment’ isobanura filime, ndetse ikagira uruhande rwo gufasha no kuzamura abahanzi.

Frank Axel

Frank Axel Mugabo wamenyekanye mu gufotora mu bukwe, mu kumurika imideli, n’ibindi ari mu basore bambara neza bakaberwa.

Uretse kuba Frank afotora, ni umusore uberwa n’amafoto cyane ndetse n’imyambarire asangiza abamukurikira kuri Instagram ugasanga aberewe cyane.

Uru rutonde rwakozwe nk’igitekerezo cy’umwanditsi, birashoboka ko wowe ubona hari urimo atakabaye arimo cyangwa utarugaragaramo yakabaye aruriho.

Mu rwego rwo guha agaciro ibitekerezo by’abasomyi, tuguhaye ikaze ku nyunganizi yose ishoboka kuri iyi nkuru.