00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatabona banyotewe guhatana n’abandi bahanzi muri PGGSS

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 30 October 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Bamwe mu bahanzi babana n’ubumuga bwo kutabona bavuga ko nta bufasha Minisiteri ifite umuziki mu nshingano ibaha kugira ngo impano n’ibihangano byabo bimenyekane ndetse na bo bahabwe amahirwe yo guhatana nk’abandi bahanzi
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’inkoni yera bamwe mu batabona baganiriye na IGIHE batangaje ko bafite impano ndetse n’ibihangano byiza ariko ntaho babigaragariza dore ko badatumirwa mu marushanwa nk’abandi bahanzi ngo babe bagaragaza ko kutabona bitavuga kutagira (…)

Bamwe mu bahanzi babana n’ubumuga bwo kutabona bavuga ko nta bufasha Minisiteri ifite umuziki mu nshingano ibaha kugira ngo impano n’ibihangano byabo bimenyekane ndetse na bo bahabwe amahirwe yo guhatana nk’abandi bahanzi

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’inkoni yera bamwe mu batabona baganiriye na IGIHE batangaje ko bafite impano ndetse n’ibihangano byiza ariko ntaho babigaragariza dore ko badatumirwa mu marushanwa nk’abandi bahanzi ngo babe bagaragaza ko kutabona bitavuga kutagira ubushobozi.

Kabano Martin na Habufite Ismaël ni abahanzi babana n’ubumuga bwo kutabona, bavuka mu Karere ka Rubavu bakora injyana ya Hip Hop, ariko basanga kutabona kwabo kutari gukwiye gutuma batitabwaho.

Bahutite Ismaël yagize ubumuga bwo kutabona yiga mu mashuri abanza, ubu amaze gukorana indirimbo ebyiri na Kabano ndetse n’ize bwite eshanu.

Ismaël ngo amafaranga amaze gukura mu muziki ntaho ahuriye nayo yashoyemo atari uko ibihangano bye ari bibi ahubwo kubera ko adahabwa amahirwe yo kurushanwa ngo na we yerekane ko ashoboye.

Bamuritse ibihangano byabo bamaze gukora

Yagize ati “Natwe abatabona bagiye badutoranya tukajya muri Guma Guma n’ibindi bitaramo bitandukanye twakora neza kandi imyumvire iri mu bantu ko abatabona badashoboye cyangwa badakora yarangira”

Kabano w’imyaka 25 avuga ko yahuye n’ubumuga bwo kutabona ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Byaturutse ku bumuga yatewe no gukubitwa no gukomeretswa n’abacengezi mu 1997 bikazamuviramo guhuma muri 2002.

Yagize ati “Nntaho ntivuje nagiye muri Kenya no mu bihugu byo mu karere duturanye ariko kubera ko ntabushobozi nari mfite bwo kujya aharenze aho naje gufatwa no kutanona ubwo nari mvuye muri Kenya kwisuzumisha ngo bamenye uko mpagaze bazanyohereze mu Buhinde.Ndabyibuka narindi mu modoka numva no kubona guke nari nsigaranye biranze mpuma gutyo”

Yatangiye umuziki mbere yo kugira ubu bumuga, nyuma yahise atangira kuririmba indirimbo zivuga ku mahoro bitewe n’ibihe bibi yanyuzemo ari nabyo byamuteje ubu bumuga.

Ati “Na mbere hose narabikundaga nkanjya ndirimba mu kigo aho twigaga ariko maze guhura no kutabona noneho nabiboneye umwanya ndabikunda nkajya ndirimba ku ndirimbo zivuga ku mahoro bitewe n’uburyo kubura amahoro byankozeho.”

Akomeza agira ati “Mama wanjye niwe wampaye amafaranga ya mbere yo kujya gukoresha indirimbo, ndibuka ko yampaye 5000 ayandi abantu banyikundira bakayampa. Ubu maze kugira indirimbo eshanu z’amajwi kandi nifuza ko nazakora n’amashusho mbonye ubushobozi.”

Blind Family mu ndirimbo yabo ya hip hop

Aba bahanzi barasaba abashinzwe guteza imbere umuziki kubazirikana ndetse na bo bakajya bahabwa amahirwe yo guhatana mu marushanwa no gutumirwa mu bitaramo bikomeye.

Umuntu bazi cyane utunganya indirimbo ni Producer Clement ndetse ngo bifuza ko yabakorera indirimbo kugira ngo bamamare cyane.

tombola@igihe .com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages