00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatari inkwakuzi batahanye agahinda ko kudataramana na Byumvuhore

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 January 2015 saa 12:33
Yasuwe :

Benshi mu bakunzi ba muzika batahanye akangononwa ku bwo kubura amahirwe yo kwinjira muri Petit Stade aho Byumvuhore, Kayirebwa, Ngabo Kipeti na Ruremire bacurangiye kubera umubare w’abafana wabaye munini bamwe bagataha batarebye igitaramo.
Ab’inkwakuzi bari bamaze gufata ibyicaro muri Petit Stade hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe ndetse byageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hakubise huzuye. Guhera ku isaha ya saa moya n’iminota 15, nta tike y’amafaranga 2000 yongeye gucuruzwa mu (…)

Benshi mu bakunzi ba muzika batahanye akangononwa ku bwo kubura amahirwe yo kwinjira muri Petit Stade aho Byumvuhore, Kayirebwa, Ngabo Kipeti na Ruremire bacurangiye kubera umubare w’abafana wabaye munini bamwe bagataha batarebye igitaramo.

Ab’inkwakuzi bari bamaze gufata ibyicaro muri Petit Stade hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe ndetse byageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hakubise huzuye. Guhera ku isaha ya saa moya n’iminota 15, nta tike y’amafaranga 2000 yongeye gucuruzwa mu rwego rwo kugabanya abashakaga kwinjira.

Nubwo bavanyeho gucuruza amatike y’amafaranga 2000, kubera inyota Abanya-Kigali bari bafitiye Byumvuhore wari umaze imyaka myinshi atabataramira, batangiye kugura amatike y’amafaranga 5000 bayarwanira nk’abagura amasuka. Igihe cyageze nazo zihagarikwa gucuruzwa kuko Petit Stade yaje kuzura ku buryo nta mwanya n’umwe wo kwicaramo wari usigaye ndetse no kubona aho guhagarara byari ingorabahizi.

Nubwo abatari ab’inkwakuzi babuze amahirwe yo kwinjira ahabereye igitaramo batashye bababaye, abageze muri Petit Stade bose batahanye umutima ukeye kubera umuziki abahanzi Beni Ngabo Kipeti, Ruremire, Kayirebwa na Byumvuhore babacurangiye.

Muri iki gitaramo cy’imbonekarimwe, byagaragaye ko abafana batashakaga kumva amagambo y’abari bakiyoboye ahubwo bo intero yari imwe aho bateruriraga icya rimwe bakaririmba indirimbo za Byumvuhore nk’ikimenyetso cy’uko ari we wabazinduye.

Byumvuhore yaje kugera ku rubyiniro maze atangira ku ndirimbo ‘Umbabarire Mawe’ abafana bose bajya mu bicu, ababana n’ubumuga buri wese aho yari yicaye akamanika imbago ze agaragaza ibinezaneza uyu muhanzi yasendereje umutima we.

Mu ndirimbo Byumvuhore yaririmbye zigakora abantu cyane ku mutima, harimo iyo yise ‘Usize nkuru ki’, ‘Yobu’ yabyinwe cyane, ‘Umuntu ni nk’undi’, iyitwa ‘Simenye ko ari bwo bwa nyuma’ yateye benshi kurira kubera uburyo yabibukije urukundo Padiri Fraipont Ndagijimana yeretse ababana n’ubumuga by’umwihariko ab’i Gatagara ari naho uyu muhanzi yarerewe.

Mbere gato yo kuririmba ‘Simenye ko ari bwo bwa nyuma’, Byumvuhore yabwiye abafana ko mu buzima bwe bwose adateze kuzibagirwa nyakwigendera Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze ndetse akamubera umuyoboro yanyujijemo impano ye y’ubuhanzi.

Uyu muhanzi yasobanuye uburyo yavutse nta kibazo ubuzima bwe bufite ndetse agenda nk’abandi ariko yagera ku myaka ine akarwara imbasa ari nayo yamuteye ubumuga abana na bwo bwo kutagira amaguru.

Yagize ati “Njyewe mfite imiryango ibiri, hari umuryango mvukamo, hakaba n’umuryango wa Gatagara narerewemo kwa Padiri Fraipont. Buriya nanjye navutse nk’abandi, nari mfite amaguru kandi ngenda neza, ku myaka ine nibwo narwaye imbasa nuko bigenda gutya. Ariko burya ‘Umuntu ni nk’undi’”

Byumvuhore yahise akomeza igitaramo aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe n’iz’abahanzi yakuranye na bo i Gatagara ndetse n’abamubanjirije.

Iki gitaramo cyasubije benshi ku isoko y’umuzi w’umuziki nyarwanda mu ngeri z’abafana zitandukanye harimo abana bacyiga gutambuka, ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi, abagabo b’ibikwerere, abasaza n’abakecuru, abageze mu zabukuru, abayobozi barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza n’abandi.

Mu bahanzi bo mu muziki w’iki gihe bari baje kureba Byumvuhore harimo Senderi International Hit, Ama G The Black na Murara Jean Paul.

Ruremire mu ndirimbo 'Cya kijigija'
Beni Ngabo Kipeti ati 'Ingendo y'abeza'
Byumvuhore azamuka ku rubyiniro
Byumvuhore yaririmbye yibutsa benshi isoko y'umuziki nyarwanda
Minisitiri Habineza aracinya akadiho
Ama G n'umugore we Rosine
Ahitwa muri VIP naho hari huzuye utapfa gutera agati ngo kagwe hasi
Ababana n'ubumuga bari bahawe ibyicaro ahitegeye Byumvuhore
Hakurya barashakisha ahantu batera intebe nabo ngo barebe igitaramo bicaye
Byumvuhore yaririmbaga ukabona ko ibyo aririmba bimuvamo
Kubona aho wicara nyuma ya saa kumi n'ebyiri byari ihurizo
Yaririmbye ab'imbaraga nke mu kurwana n'amaranga mutima bararira. Nguwo Tidjara amaso yatukuye
Ababana n'ubumuga bishimaga bakamanika imbago mu kirere
Senderi ngo yari yaje mu ishuri kwiga icyitwa umuziki
Stade yari yuzuye
Tidjara ni umwe mu barijijwe na Byumvuhore
Tidjara ni umwe mu barijijwe na Byumvuhore

Foto: Octave& Abdou


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages