00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatazabasha kwitabira igitaramo ‘Summer Country Tour’ i Bugesera batekerejweho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 June 2026 saa 04:52
Yasuwe :

Abatazabasha kugera i Bugesera ngo bitabire igitaramo cya ‘Summer Country Tour’ kizahuza Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza ku wa 27 Kamena 2026, batekerejweho uburyo bazagikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva ibi bitaramo byatangira, byagiye binyuzwa ku rubuga rwa ‘Onstage.rw’, aho uwifuza kubikurikira yishyura 5000 Frw, akareba igitaramo cyose kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Amani Africa uhagarariye Artland, itegura ibi bitaramo ku bufatanye na Watu Wave, yavuze ko abakunzi b’umuziki batazabasha kugera i Bugesera badakwiye kwiheba kuko bazashobora kugikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

Ati "Mu bitaramo bibiri byabanje twagerageje uburyo bwose bushoboka, abantu barabikurikiye kandi byagenze neza. Ntekereza ko niba hari utubazo twabayeho twose twagaragaye kandi twarakemuwe, ku buryo igitaramo cy’i Bugesera nta kabuza abantu bazakiryoherezwa kurushaho."

Igitaramo cy’i Bugesera giteganyijwe ku wa 27 Kamena 2026, kikaba ari icya gatatu muri bine bigize ‘Summer Country Tour’, yatangiriye i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, ikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Iyi gahunda y’ibitaramo izasozwa ku wa 4 Nyakanga 2026 mu Karere ka Rubavu.

Ibi bitaramo biri kwitabirwa cyane n'abakunzi ba muzika
Abakunzi b'umuziki bari kwitabira ibi bitaramo bakomeje kuryoherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages