Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne, asubiza abibaza iki kibazo yagize ati” Abavuga ibyo nzi ko bari kwibeshya, imbuga nkoranyambaga ni ahantu umuntu atangira igitekerezo si amakuru baba batanze.”

Ishimwe yatanze ingero z’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda bikarangira bakoze imishinga irenze umwe babaga batanze bahatana.

Yavuze ko kuba umuntu yatanga umushinga muri Miss Rwanda ntatsinde ugakoreshwa n’uwatsinze nta kibazo babibonamo mu gihe ari ikintu gifitiye igihugu n’abanyarwanda akamaro.

Nimwiza Meghan ubwo yerekanaga umushinga we mu cyiciro cyo kureba umukobwa w'ubwiza bufite intego yerekanye igikorwa yakoze cyo kurwanya imirire mibi mu bana igikorwa yakoreye mu karere ka Nyamagabe muri Kanama 2019 aha akaba yariyemeje kwita ku bana 50 bo mu karere ka Nyamagabe, bafite ikibazo cy’imirire mibi basanzwe bakurikiranwa n’ibitaro bya Kigeme.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up, bwanakomoje ku mpamvu abakobwa bahagararira u Rwanda buri gihe badakunze gutahana amakamba.

Aha Ishimwe yagaragaje ko hari impamvu nyinshi ziyobowe no kuba u Rwanda ari rushya muri iri rushanwa bityo bikaba bigoye ko bahita begukana ikamba.

Ati”Tugenda tugiye guhatanira ikamba ariko iyo utemeye gutsindwa ntabwo wazatsinda. Buri mwaka tugenda dushaka ikamba kandi hari icyizere ukurikije uko u Rwanda ruzamuka, turarwana kandi dufite ubushake rimwe tuzaryegukana.”

Muri Miss Rwanda 2020, amajonjora yo muri buri ntara aratangira ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 bahereye i Rubavu, bazakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza i Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma berekeze i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Reba hano ubwo hasobanurwaga byinshi mu kiganiro n'abanyamakuru

Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda
Nimwiza Meghan akubutse i London aho yari yitabiriye Miss World 2019
Nimwiza Meghan akubutse i London aho yari yitabiriye Miss World 2019