Kuva kuwa 31 Ukuboza 2018 abakobwa 37 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, batangiye gutorwa n’abaturage binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho ushaka gutanga ijwi akunda (like) ifoto y’uwo ashyigikiye, akamuhesha amahirwe yo kujya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero adahatanye.
Ejo hashize kuwa 04 Mutarama 2019, i saa tanu z’amanywa, amatora yarahagaze, hasigaye gutangazwa uwahize abandi.
Mbere y’uko aya matora ahagarikwa, ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka, cyane cyane zishingiye ku mukobwa witwa Mutoni Deborah byavugwaga ko akoresha uburiganya, agatorwa na konti ziganjemo izo mu mahanga ya kure, bigakekwako yaba yakoresheje ikoranabuhanga rizwi nka ‘Auto-likes’.
Ni ibintu uyu mukobwa atemera, ahubwo akavuga ko ari abamushyigikiye bari kumutora ndetse ko ibiri kuvugwa ntabyo azi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné, yavuze ko barinze bahagarika amatora, ubwo bujura batarahura na bwo.
Yagize ati “Gutorera kuri interinet byarangiye, ubwo uwaba abikora sinzi icyo yaba ashaka. Ni ibintu twakurikirana tukareba ariko ntabirimo.”
Ishimwe Dieudonné yongeyeho ko buri mukobwa yemerewe gukoresha uburyo bushoboka, akamamaza ifoto ye, kandi ko ibyo bitakwitwa ubujura.
Ati “Kwamamaza ifoto ye abantu bakayikunda ibyo birumvikana kandi ntacyo wabikoraho.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga, haraza gutorerwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero, barimo n’uba yahize abandi mu majwi yo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu majwi y’agateganyo kuri Instagram na Facebook yarangiye Mwiseneza Josiane ushyigikiwe na benshi ari we uyoboye abandi, agakurikirwa na Umutoni Deborah na Tuyishimire Cyiza Vanessa.



















TANGA IGITEKEREZO