00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatinze bitwaje intebe! Byari ibicika mu gitaramo Inyamibwa zizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 March 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Itorero Inyamibwa rya AERG ryakoze igitaramo cy’amateka cyahujwe n’isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Cyitabiriwe ku rwego abagiteguye batari biteze dore ko abakerewe bagiye kwishakira intebe abandi bagikurikira bahagaze kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa ine n’igice z’ijoro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome; Massamba Intore, Jules Sentore, Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz n’umufasha we Aline Kayigemera Sangwa, Umunyarwenya Etienne , Willy Ndahiro, Iradukunda Bertrand n’abandi bazwi bari bitabiriye.

Igitaramo cyatangijwe n’umutagara w’ingoma wavugijwe n’abana bato b’itsinda Nyundo Kids Drummers bakomye imirishyo itandakunye bagira bati “Turi bato batari gito.”

Itorero Inyamibwa rya AERG ryahise rikurikiraho. Ryataramiye abitabiriye iki gitaramo bagira bati “U Rwanda rwejeje Imana rwareze neza.”

Bamwe mu banyuze muri iri torero mu rwego rwo kwishimira intambwe abo basigiye iri torero bagezeho bagiye ku rubyiniro bataramira abaje gushyigikira barumuna babo.

Muri iki gitaramo kandi hashimiwe abantu batandukanye barimo Umukuru w’Igihugu , intwari zitangiye u Rwanda, n’ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bashimiwe barimo Massamba Intore, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa, Muyango , Nyiranyamibwa Suzanna, ku burere bwiza batanze ku bakibyiruka binyuze mu bihangano byabo ndetse ubu bakaba bakomeje gushyigikira umurage basigiwe.

Abagize Itorero Inyamibwa bakinnye umukino werekana imirimo imwe n’imwe y’abanyarwanda bakina berekana uburyo bari batunzwe n’ubuhinzi, korora inka, uburobyi, uko abakobwa batozwa gukora isuku, kujya kuvoma, abahungu bakajya gusarura, gutashya n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’uyu mukino abagize iri torero bakomereje ku mukino werekana ibyagezweho mu Rwanda bavuga ko rwejeje Imana. Berekanye inyubako ya Kigali Convention Centre, RwandAir, Ingagi zo mu Birunga , gahunda yo Kwita Izina, ikiraro cyo mu Kirere muri Nyungwe na gahunda Visit Rwanda.

Ku musozo w’iki gitaramo hatanzwe ibihembo kuri bamwe bizigamiye bakigera mu gitaramo binyuze mu Ikigega RNT Iterambere Fund. Ni ibihembo byatanzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome.

Iri torero ryatangijwe mu 1998. Ryatangiye gutumirwa mu bitaramo bwa mbere mu 2009, rijya hanze y’u Rwanda mu 2012 ubwo ryari ritumiwe muri Kenya.

Ababimenye kare bajyaga kwishakira intebe bicaraho
Ababyinnyi b’iri torero basabye Mininisitiri Ngabitsinze kubasanga ku rubyiniro nawe abashimira uko bitwaye muri iki gitaramo
Abagize Itorero Inyamibwa bakinnye imikino itandukanye
Imbyino gakondo zanyuze abari bitabiriye iki gitaramo
Abagize Itorero Inyamibwa bashimiye Intwari zitangiye u Rwanda
Abakibyiruka ntibatanzwe no kwihera ijisho icyo bakuru babo babarushije
Abakobwa bagize iri torero banyuze benshi
Abana bagize itsinda Nyundo Kids Drumers nibo bafunguye iki gitaramo
Abanyamahanga ntibatanzwe muri iki gitaramo 'Urwejeje Imana'
Abanyuze mu Itorero Inyamibwa bagaragaje ko batibagiwe ibyo bahigiye
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Amatsiko yari yose bashaka kureba ibyo Inyamibwa zateguye
Muri iki gitaramo hamurikiwe ibikorwa bitandukanye
Bamuritse imbyino zitandukanye bamaze igihe bitoza
Bamwe mu banyuze muri iri torero beretse barumuna babo ko ibyo babatoje batabyibagiwe
Bamwe mu banyuze muri iri torero bavuye mu byicaro byabo bajya ku rubyiniro bagaragaza ko batewe ishema nibyo abo basigiye itorero bagezeho
Bari bitwaje ibyapa byanditseho amazina y'Intwari z'u Rwanda
Batashye banyuzwe
Cyari igitaramo kigizwe n'imikino itandukanye
Benshi batashye bishimiye bikomeye iki gitaramo
Ku muryango bashoboraga kukureka ukinjira ariko kubona aho wicara cyari ikibazo, byatumaga benshi bajya gushaka intebe mu bindi byumba bya Camp Kigali
Teta Ndenga Nicole wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, ni umwe mu babyinnyi b'iri torero
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ingeri zose z'abakunzi b'ibirori
Hacanwe urumuri mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'Itorero Inyamibwa rimaze rishinjwe
Abitabiriye iki gitaram bamurikiwe imbyino zitandukanye
Icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye
Iki gitaramo cyahujwe n’isabukuru y’imyaka 25 iri torero rimaze rishinzwe
Iki gitaramo cyitabiriwe n'ingero zitandukanye
Iki gitaramo cyitabiriwe n'umubare munini w'abantu barenze abari bateganyijwe
Intwari zashimiwe ubwitange zagize abato, bahiga kuzatera ikirenge mu cyabo
Inyamibwa zari zimaze imyaka itanu zidatarama
Itorero Inyamibwa ryatangijwe mu 1998
Itorero Inyamibwa ryatangiye gutumirwa mu bitaramo bwa mbere mu 2009
Itorero Inyamibwa ryataramiye bwa mbere hanze y’u Rwanda mu 2012 ubwo ryari ryatumiwe muri Kenya
Itorero inyamibwa rya AERG ryataramye rigira riti “U Rwanda rwejeje Imana rwareze neza.”
Ku musozo w’iki gitaramo hatanzwe ibihembo kuri bamwe bizigamiye bakigera mu gitaramo
Kubona ibyicaro muri iki gitaramo ntibyari byoroshye
Kubyina imbyino za Kinyarwanda bisaba kuba ugororotse mu maboko
Massamba Intore yashimiwe uruhare yagize mu kwigisha abato kuguma ku njyana gakondo
Minisitiri Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome yanyuzwe n'igitaramo cy'Inyamibwa
Nyundo Kids Drumers banyuze abitabiriye iki gitaramo
Ntabwo cyari igitaramo cy'Abanyarwanda gusa, n'abanyamahanga bari baje kwihera ijisho ibyiza bategurewe n'itorero Inyamibwa
Intore zo mu Itorero Inyamibwa zasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Benshi baba bifuza kubika amashusho y'urwibutso mu gitaramo nk'iki
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Isi, Udahemuka Audace, yagabiye Itorero Inyamibwa
Uru rubyiniro rwateguwe n'umwe mu bakobwa bagize Itorero Inyamibwa washinze sosiyete ikora ibijyanye no gutegura ahabera ibitaramo cyangwa ubukwe

Amafoto Nezerwa Salomon

Video : Sage Aggee Igena


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages