UB40 ryari rimaze igihe ritegerejwe muri Uganda, ryageze muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, ryakirwa n’itangazamakuru.
Iri tsinda rikigera kuri Entebbe International Airport, ryatangaje ko ryiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi baryo ndetse ko bagiye kubasubiza mu buryohe bwo muri 1980.
Nyuma yo gutangaza ibi, abashinzwe kureberera inyungu z’iri tsinda, bashyize hanze itangazo ryatunguye benshi, ribuza abatujuje imyaka 18 kwitabira iki gitaramo ndetse rikabuza ababyeyi kwitwaza abana.
Uretse kutitwaza abato, abateguye iki gitaramo ‘UB40AliCampbell Concert’ barimo Ali Campbell uzafatanya n’iri tsinda, bakumiriye ibitangazamakuru byose bitari abaterankunga, gufata amashusho cyangwa amafoto.
Iki gitaramo cyari cyarasubitswe mu 2023, giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 ahazwi nka ‘Kololo Independence Grounds’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!