00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda basoje 2022 bahagaze bwuma

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 14 December 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Umurimo wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda ni umwe mu iri gutera imbere ku rwego rwo hejuru, gusa uko amashusho yazo aba meza uyu mwuga utera imbere, niko n’abawukora barushaho kwinjiza agatubutse.

Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kwibanda ku yo binjije ahubwo tugiye kugaruka ku basoje umwaka bagaragaza ko bahagaze bwuma muri uyu mwuga woza amaso ya benshi mu gihe bareba amashusho y’indirimbo baba bakunze.

Iyo unyujije amaso mu mashusho y’indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda mu 2022, birakorohera kubona abakoze cyane amashusho ya nyinshi mu ndirimbo zakunzwe ari nabo tugiye kugarukaho.

Gad

Nshimiyimana Gad w’imyaka 28 uvuka mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rusizi, yatangiye kumenyekana atunganya amashusho y’ubukwe ndetse n’ibitaramo.

Ubunararibonye yari amaze kugira mu gufata no gutanganya amashusho anyuranye bwatumye yiyemeza kwinjira mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Gad ni izina ryazamutse cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu 2022 mu mashusho y’indirimbo ‘Mutuale’ ya Bruce Melodie na Nel Ngabo yatumye atangira kubengukwa n’abandi bahanzi.

Uretse iyi ndirimbo Gad yakoze amashusho y’izindi zakunzwe nka ‘Good Luck’ ya Ariel Wayz, ‘Akinyuma’ ya Bruce Melody, ‘Tobora’ ya Knowless, n’izindi.

Eazy Filmz

Sosiyete itunganya amashusho yashinzwe na Nsengimana Rukundo Christian uzwi mu muziki nka Chris Eazy ni imwe mu zikora amashusho y’indirimbo nyinshi mu zakunzwe cyane mu 2022.

Uyu muhanzi washinze iyi sosiyete azwi cyane mu ndirimbo ze nka Inana, Amashu, Basi Sori n’izindi, akaba ari nawe wakoze anayobora amashusho yazo.

Usibye kwitunganyiriza amashusho y’indirimbo, uyu musore yanakoreye abandi bahanzi barimo Vestina na Dorcas mu ndirimbo bise ‘Nzakomora’, Briana ya Niyo Bosco ndetse n’izindi.

Eazy Cuts

Ihirwe Eloi uzwi nka Eazy Cuts ni umwe mu basore bamaze kwigwizaho igikundiro mu ruganda rw’imyidagaduro mu bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo.

Eazy Cuts ni izina ryagaragaye cyane kuva mu myaka itatu ishize aho akunze gukorana na sosiyete akoreramo ya ‘Big Team’ mu bijyanye n’amashusho mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu 2022 Eazy Cuts yakoze amashusho y’indirimbo zakunzwe nka ‘Big time’ ya Yvan Buravan, ‘Loyal’ ya Juno Kizigenza, ‘Kucyaro’ ya Mistaek n’izindi.

Bagenzi Bernard

Bagenzi Bernard umaze imyaka isaga 14 akora mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo n’ibindi bitandukanye nawe ni umwe mu bagaragaye mu ndirimbo nyinshi uyu mwaka, bigaragara ko ari uwo gukomeza kwitega mu mwaka utaha.

Bernard uyobora sosiyete ya Incridable records ibarizwamo Davis D na Kevin Kade, akenshi niwe utunganya amashusho y’indirimbo z’aba basore ndetse n’abandi.

Muri uyu mwaka izina rye ryagaragaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Boyfriend’ na ‘Go Crazy’ ya Davis D, ‘Tiana’, ‘Nana’ za Kevin Kade n’izindi.

Fayzo

Tuyishime Faycal Hassan uzwi cyane nka Fayzo Pro ni umwe mu bafite izina rikomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu myaka irenga icumi ishize.

Fayzo Pro yatangiye gutunganya amashusho y’indirimbo yiga mu mashuri y’isumbuye 2008.Mu ndirimbo Fayzo yakoze uyu mwaka harimo Akanyenga ya Afrique, Shawe ya Marina, I see you ya Bady Boyz na Kenny Sol n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages