Mu ijoro ryo ku itariki 30 Kamena 2017 nibwo uyu muraperi ubusanzwe witwa Shawn Corey Carter yashyize hanze album ya 13 nshya iriho indirimbo 10 ziganjemo izigaruka ku buzima bwe bwite, muri zo hakaba harimo iyitwa 4:44 yanditse sa kumi n’iminota 44 za mu gitondo.
Nubwo iyi Album yashimwe n’abatari bake, Umuryango ADL urengera inyungu z’Abayahudi wayamaganye uvuga ko amagambo abagarukaho mu ndirimbo yitwa ‘The Story of O.J.,’ agamije gutiza umurindi ivangura ribakorerwa.
Muri iyi ndirimbo ya kabiri kuri iyi album, Jay-Z hari aho agira ati“Ushaka kumenya ibifite akamaro kurusha kujya gutakaza amafaranga mu kabyiniro k’abiyambitse ubusa? Ujya wibaza impamvu Abayahudi aribo batunze inyubako zose muri Amerika? Uko niko babigenje.”
Mu kiganiro na Rolling Stone, umwe mu bayobozi ba ADL yavuze ko nubwo batahamya ko Jay-z yari agamije guteza imbere ivangura rikorerwa Abayahudi, aya magambo yaririmbye ashimangira imyumvire yo mu bihe byashize ko aribo bagenzura ubukungu.
Ati “Ku rundi ruhande turabizi ko Jay-Z ari umuntu wakoresheje ubwamamare bwe mu bihe byashize akarwanya ibibi bituruka ku ivangura n’amacakubiri. Ariko aya magambo arasa naho aza gushimangira imyumvire itariyo ku bijyanye n’Abayahudi n’amafaranga.”
Nubwo nta muntu mu baharanira inyungu z’uyu muraperi uherutse kwibaruka impanga we n’umugore we Beyoncé wagize icyo abivuga, inshuti ze zahamije ko nta bitekerezo birwanya Abayahudi agira.
Russell Simmons wagize uruhare mu ishingwa ry’inzu itunganya umuziki ya Def Jam yavuze ko abatifuza ibyiza bashaka gusobanura amagambo ya Jay-Z uko atari, kandi icyo yari agamije ari ukugaruka ku muco mwiza w’Abayahudi werekeranye n’ubukungu.
Ibi kandi byanagarutsweho na Guy Oseary ugenzura ibikorwa bya Madonna, washimangiye ko umuntu iyo yicaye agatega amatwi indirimbo yose asobanukirwa ubutumwa Jay-Z yashakaga gutanga.
Mu ndirimbo zigize iyi album ye ya 13, Jay-Z anagaruka ku bijyanye n’uburyo yaciye inyuma umugore we Beyoncé, ndetse ko nyina umubyara ari umutinganyi.
’Story of O.J’, imwe mu ndirimbo ziri kuri 4:44



















TANGA IGITEKEREZO