00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi 10 mudatenguha ku iterambere ry’umuziki nyarwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 January 2015 saa 06:09
Yasuwe :

Mu bayobozi b’u Rwanda hari ba nyambere bahoza umutima ku muziki nyarwanda ndetse bakereka abawukora ko batakiri ba ‘Sagihobe’ nk’uko byahoze mu myaka yo hambere. Ni ba mudatenguha ku iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko itafari bawushyiraho ni inkingi mwikorezi inatera ingufu zo gukora cyane abagitangira kwinjira mu nganzo.
Abayobozi 10 bari kuri uru rutonde ni bamwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda mu buryo butandukanye. Hari abagiye bagira uruhare mu bihembo bya muzika bitangwa mu (…)

Mu bayobozi b’u Rwanda hari ba nyambere bahoza umutima ku muziki nyarwanda ndetse bakereka abawukora ko batakiri ba ‘Sagihobe’ nk’uko byahoze mu myaka yo hambere. Ni ba mudatenguha ku iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko itafari bawushyiraho ni inkingi mwikorezi inatera ingufu zo gukora cyane abagitangira kwinjira mu nganzo.

Abayobozi 10 bari kuri uru rutonde ni bamwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda mu buryo butandukanye. Hari abagiye bagira uruhare mu bihembo bya muzika bitangwa mu Rwanda, abitabira ibitaramo by’abahanzi, abatanga inkunga y’amafaranga, ibitekerezo bifasha benshi mu bakora umuziki cyane cyane abakizamuka.

Mu muco nyarwanda iyo umuvandimwe cyangwa umuturanyi yagize ibirori, inkunga ya mbere asaba ni ukwifatanya na we, bwinshi mu butumire butangwa usangwa bwanditseho ngo ‘kuza kwanyu ni inkunga ikomeye’. Iyi nkunga ni na yo benshi mu bayobozi b’u Rwanda batera abahanzi binyuze mu bikorwa bitandukanye bategura imbere mu gihugu no hanze .

Si abayobozi b’ibihugu bose bagira ububyutse bwo kwitabira ibitaramo by’umuziki, ariko Perezida Paul Kagame yagiye yitabira bimwe mu byateguwe mu Rwanda ndetse by’akarusho akaba yaragiye atera inkunga abahanzi mu buryo butandukanye.

Aba bayobozi kandi batanga inkunga y’ibitekerezo ku bahanzi, haba mu buryo bwo kubagorora baberekeza mu murongo nyawo, kubagira inama zibafasha kumenya guhitamo insanganyamatsiko zifitiye abumva ibihangano byabo akamaro ari nako barushaho kwera imbuto nziza ku Banyarwanda.

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bashyigikira bikomeye muzika nyarwanda. Uretse ibitaramo yitabira imbere mu gihugu no hanze, yagiye aha rugari abahanzi ndetse by’umwihariko mu mwaka w’2011 yafashije abahanzi barimo Diplomate, Senderi, Mako Nikoshwa…kujya kuririmba muri Mexique ubwo Ikipe y’Igihugu y’abaterengeje imyaka 17 yitabiraga imikino y’igikombe cy’Isi.

Mu buryo butunguranye, mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014, Perezida w’u Rwanda n’umufasha we Jeannette Kagame batunguye abari bitabiriye igitaramo cy’itsinda ricuranga muzika rizwi ku izina "Gakondo" kuri Hotel des Milles Collines ubwo bazaga kwifatanya na bo.

Ku tariki ya 14 Ukuboza 2012 Perezida Kagame yagaragaye muri Sitade Amahoro i Remera mu gitaramo P Square yahakoreye hizihizwa imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Muri Nzeri 2014 kandi yitabiriye igitaramo cya Global Citizen Festival mu Mujyi wa New York aho yabwiye abantu 60,000 bacyitabiriye ko iterambere n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho atari impanuka, ahubwo rubikesha gukora cyane bishingiye ku ngufu n’ubushobozi rwivomyemo.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiye akebura bamwe mu bahanzi baririmba ku nsanganyamatsiko zikennye mu nguni zitandukanye afatiye urugero ku ndirimbo ‘Inyoni yaridunze’ ya MC Monday.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Anastase Murekezi ,Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda na we ni umwe mu bagaragaza umutima bafite ku iterambere ry’u Rwanda binyuze mu buhanzi aho ashyigikira ibitaramo bitegurwa mu gihugu. Yitabira ibitaramo by’abahanzi ndetse akagaragaza ko na we akunda imyidagaduro.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 26 Ukuboza 2014 yitabiriye igitaramo Byumvuhore na Kayirebwa bakoreye mu Mujyi wa Kigali. Minisitiri Anastase Murekezi na bamwe mu bagize umuryango we baracyitabiriye ndetse mu ijambo yavuze akaba yarasabye abahanzi kurusha gukora indirimbo zigisha Abanyarwanda kugira ubumwe no guha agaciro ikiremwamuntu.

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo

Nubwo adakunze kwitabira byinshi mu bitaramo byo mu Rwanda, Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo ni umwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda ndetse by’umwihariko mu mwaka wa 2012 akaba yaritabiriye icya Mani Martin kuva gitangiye kugeza gihumuje.

Guverineri Bosenibamwe Aime

Uyu Muyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ni we muterankunga mukuru w’abahanzi bo mu Turere tugize Intara ayoboye. Mu bihembo bya muzika bitegurwa na Top5Sai i Musanze, Bosenibamwe akunda kubyitabira ndetse agashyikiriza ibihembo abahanzi.

Uyu Muyobozi kandi yateye inkunga mu buryo bukomeye Top5 Sai ari nayo yita kuri benshi mu bahanzi bo mu Majyaruguru, yabahaye inzu y’imyidagaduro ku biro by’Umurenge wa Muhoza mu Mujyi wa Musanze.

Bosenibamwe kandi yitabira byinshi mu bitaramo bitegurwa muri aka gace akanasigira abahanzi inkunga mu buryo butandukanye.

Minisitiri Joseph Habineza

Minisitiri Habineza, ni we uza ku isonga mu bayobozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo mu gutera inkunga umuziki no kugaragaza ko afite inyota yo kuwubona wigaranzuye imiziki yo mu Karere ukamamara imahanga.

Uretse kuba biri mu nshingano ze, Minisitiri Habineza ni umwe mu bayobozi bifitemo mu maraso gukunda umuziki no gushyigikira abahanzi. Mu mwaka wa 2009 yagiye i Butare gushyigikira itangwa rya Salax Awards , ibihembo bya muzika bikomeye byari bitanzwe bwa mbere mu Rwanda.

Nyuma yaho kandi uyu muyobozi yagiye yitabira ibitaramo byinshi haba ibikomeye ndetse n’ibiciriritse. Ni umwe mu bayobozi abahanzi bisangaho mu gushaka inkunga no kuvoma ibitekerezo.

Makuza Lauren

Ni Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Ni bike mu bitaramo haba iby’indirimbo zisanzwe cyangwa iby’izihimbaza Imana Makuza Lauren atitabira.

Uyu muyobozi wanabaye umuraperi igihe kinini ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, anakorana bya hafi n’abahanzi nyarwanda haba abo mu cyiciro cy’abakuze, abamaze kumenyekana, abakizamuka n’abagitangira umuziki.

Agira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi no kubashakira inkunga haba iy’amafaranga cyangwa ibitekerezo.

Ambasaderi Mitali Protais

Mbere na nyuma y ‘igihe yamaze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yagiye ashyigikira mu buryo bugaragara umuziki nyarwanda. Yitabira ibitaramo by’abahanzi ariko by’umwihariko akaba akunda abaririmba ku muco nyarwanda.

Mu mwaka wa 2012 yitabiriye igitaramo cya Miss Jojo amurika album ye ‘Woman’ anagura CD ye ku mafaranga y’u Rwanda 300,000 kandi yaragurishwaga 5,000.

Yagiye yitabira byinshi mu bitaramo bikomeye n’ibiciriritse ndetse agasigira impanuro abahanzi.

Mu mpera za 2012 we na Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo bagaragaye mu gitaramo cya Mani Martin ndetse bakaba barabwiye itangazamakuru ko basanzwe bakunda umuziki by’umwihariko bakanyurwa n’indirimbo z’uyu muhanzi.

Depite Edourd Bamporiki

Depite Bamporiki Uwayo Edouard ni umukinnyi w’amafilime, umukinnyi w’ikinamico ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo, imivugo n’ibisigo. Azwi cyane mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa Kideyo, se wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b’i Nyarurembo.

Ku myaka 11 yakoze umuvugo witwa “Iyo badatsembwa tuba dutwenga” ari na wo watumye amenyekana nk’umusizi akiri umwana.

Amaze gutera imbere mu buhanzi bwe yagiye afasha abamugwa mu ntege ndetse nyuma yo kuba umuyobozi yakomeje kwitabira ibitaramo by’abahanzi haba mu ndirimbo zisanzwe cyangwa iby’indirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma y’ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, mu mwaka wa 2013 Bamporiki Edouard yagizwe umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Fidèle Ndayisaba

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba ni umwe mu baza ku isonga muri uyu Mujyi mu bitabira ibitaramo by’amakorali mu madini n’amatorero atandukanye. Si ibitaramo by’amakorali gusa yitabira ahubwo n’iby’indirimbo zisanzwe arabishyigikira.

Na mbere yo guhabwa kuyobora Umujyi wa Kigali, akiri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ntiyahwemaga gushyigikira abahanzi.

Alain Mukurarinda

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda asigaye afasha abahanzi b’Abanyarwanda bakiri bato babuze amikoro yo gukora indirimbo . Hari hamwe afasha gukora indirimbo nta kiguzi ndetse buri wese akaba amukorera ebyiri ku buntukugira ngo bibabere umusingi wo gutangira ubuhanzi bwabo.

Ni kenshi Alain Mukurarinda atanga inyuganizi y’ibitekerezo byubaka mu gihe haba havutse ikibazo mu muziki nyarwanda ndetse anifashishwa na benshi mu bahanzi mu buryo bw’ibitekerezo. Uyu mugabo nawe w’umuhanzi, anagaragara mu bitaramo byinshi aho ajya anatera inkunga yihariye abahanzi.

Urugero ni Mani Martin wemerewe na Mukurarinda gukorerwa indirimbo 5 mu mwaka wa 2013 ubwo yakoraga igitaramo muri Serena Hotel.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages